Ibyago Imirire Mibi Igira Ku Bana

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi Ubuzima

Iyo bavuga ko ‘umuntu ari ibyo yariye’ baba bavuga ukuri.

Ibi birushaho kuba ukuri ku bana kuko iyo bagaburiwe neza batoha, bagakura neza, wabareba ukabona bateye ubwuzu.

Ababuze ayo mahirwe bo ubona bababaje, barananutse, amagufa yaranamye.

Iyo umwana ariye indyo ituzuye mu gihe kirekire, ubwonko bwe bukura nabi, bukagira ibyuho mu kwirema ku buryo ifoto yabwo ubona isa n’akayunguruzo mu gihe ubwonko bw’abana bariye neza buba bwegeranye neza.

Abahanga bavuga ko umwana wagize ibyo byago umubiri we uhinduka ahantu heza kuri za microbes, viruses na bacteria bityo akarwaragurika.

Burya indyo nziza niyo muti n’urukingo bya mbere ku muntu wayifashe.

Ubanza ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma abana bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari bo bakunze kuzira indwara ubusanzwe zoroshye nk’impiswi.

Abana bariye nabi bakiri bato cyane niyo bagize amahirwe bagakura baba bafite ibyago byo kuzarwara indwara zitandura ariko zikomeye nka diyabete, umutima kandi ntibagira ubushobozi bwo gukora igihe kirekire ngo babone umusaruro.

No kwiga bakarangiza amashuri kugeza muri Kaminuza biba ari amahirwe akomeye cyane.

Ababyeyi bagirwa inama yo guha abana babo amagi, amata, imboga n’imbuto kugira ngo bakure imibiri yubakitse neza.

Amagi ni ifunguro ryiza kandi ridahenze, ababyeyi bakagirwa inama yo kubaha igi rimwe buri munsi.

Mu Rwanda ho byoroheye ababyeyi kubona igi kuko inkoko ari itungo riboneka henshi.

Kugwingira ni ikibazo kigira ingaruka zizaramba ku bana iyo hatabayeho kuripfubya ngo umwana ahabwe ibyo arya byiza kandi afatiranwe hakiri kare.

Mu Rwanda igwingira riri kuri 33%, umubare munini ku gihugu gituwe n’abaturage barengaho gato Miliyoni 14 kandi baganjemo urubyiruko.

Icyakora Leta ikora uko ishoboye abana bagahabwa ibikumira indyo mbi birimo kubagaburirira ku ishuri, kubaha ibyo bita Ongera, n’ifu bita Shisha Kibondo.

Igikomeye ariko ni ukwigisha ababyeyi akamaro ko guha abana indyo yuzuye kuko ahanini itabuze ahubwo ubumenyi buke haba mu biyigize no mu buryo itegurwa ari bwo ntandaro yo kugwingira kw’abana b’u Rwanda.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *