Uko Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Ibona Ibibazo By’Umuryango Nyarwanda

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubutabera

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu isaba inzego gufatanya ngo politiki y’uburenganzira bw’umwana yubahirinzwe binyuze no mu kureba uko ibibuhungabanya byakumirwa, ibyo bikabamo inzoga, ubuharike n’ibindi.

Mu nama yigaga uko uruhare rw’abagize umuryango rwakongerwa mu gukumira ibibangamira abana birimo ubusinzi n’ubuharike, abagize iyi Komisiyo bavuze ko ibi bintu biri mu bibuza abana amahwemo.

Bigaga kandi uko ubutabera bwarushaho guhabwa abana bahohoterwa bityo uburenganzira bwabo bukubahirizwa.

Ibitekerezo Komisiyo yayitangiyemo byahujwe n’ibindi, nyuma bikorwamo imyanzuro 14.

Imwe muri yo uragira uti: “Hagombwa gushyiraho amabwiriza yihariye n’aba avoka bo kunganira abana bahohotewe cyangwa bakorewe ibyaha mu gihe bari kubazwa guhera mu bugenzacyaha bagahita batangirwa n’ikirego cy’indishyi bigakorwa no manza za gatanya kugira ngo inyungu z’umwana zihagararirwe.  Abana n’ababyeyi kandi bakajya bahabwa amakuru yose ya ngombwa y’aho dosiye igeze.”

Undi mwanzuro uvuga ko inzego z’ibanze zikwiye gufatana uburemere ibibazo, zigashyiraho ingamba zo kubikemura zishingiye ku miterere yabyo haba mu gihe byakozwe no mu gihe cyatambutse ubwo ibindi byakorwaga.

Hagomba no gushyirwaho ingengo y’imari ibigenerwa kugira ngo bikorwe neza, nta mbogamizi z’Amikoro zibayeho.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama baragaragaza icyo bagiye gukora nyuma y’ubumenyi bungutse

Pastor Samuel Rugambage avuga ko iyo myanzuro azayisangiza bagenzi be bakiga uko yashyirwa mu bikorwa mu mikorere yabo ya buri munsi.

Ati: “Bimwe mu byo tungukiye aha ni nuko iyi mwanzuro tuzayifata tukayiganiraho mu nama zacu tukayishyira kuri gahunda yibyo tuzajya tuganira ndetse tukanafata izindi ngamba nshya kugira ngo tuzuzanye na Leta kandi turengere nuriya mwana uko bikwiriye.”

Uzamushaka Séraphine wo muri Nyaruguru avuga ko azabwira bagenzi be uko bakwiye guhindura imyitwarire imbere y’umwana kugira ngo ibikorwa byose bibe biri mu nyungu ze.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Providene Umurungi asanga hari ibibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bw’uburenganzira bw’umwana.

Avuga ko ari yo mpamvu bateguye iriya nama.

Ati: “ Impamvu Komisiyo yatumije iyi nama ni uko muri raporo zayo arizo twe twikorere ku giti cyacu cyangwa iziva mu zindi nzego bikigaragara ko uburenganzira bw’umwana mu Rwanda bugihungabana, nubwo hari byinshi byakozwe birimo amategeko, politike n’ingamba nyinshi zashyirweho.”

Asanga kimwe mu byakorwa ngo ibintu bigende neza, ari ubuvugizi bukwiye gukorwa henshi kandi kenshi, bikazatuma abantu bumva ko abana bakwiye kurindwa ibibazo biva ahanini kubyo abantu bakuru batumvikanyeho.

Ubusinzi buri mu bituma ibyari ubwumvikane bucye bwashoboraga gukemuka mu mahoro buhinduka bibi, intambwe y’amahoro igakomwa mu nkokora.

Baganiriye ku byatuma abana babaho neza barindwa ingaruka z’ibibazo by’abantu bakuru.

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB muri 2024 bwagaragaje ko ibibazo biri mu muryango by’umwihariko bishingiye ku businzi ku kigero cya 82.8%, ubuharike no gucana inyuma biri ku kigero cya 75.2% no gukoresha nabi ikoranabuhanga biri 27.3%.

Ni inama yahuje inzego zita ku bana n’uburenganzira bwa muntu

Jeanne D’Arc Munezero

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *