Mbere y’uko abacuruza serivisi z’ikoranabuhanga zigenewe abana bo muri Brazil, bategetswe kujya babanza kwereka Leta ko zitazagira ingaruka ku bana.
Bikubiye mu itegeko ryiswe ECA Digital rigamije kuvugurura iryo mu mwaka wa 1990, rikaba riyeganya ko ibigo byose bishaka gukora serivisi z’ikoranabuhanga zigenewe abana bigomba kwiga neza niba zizaba zidahutaza abana mu bitekerezo n’imyitwarire byabo.
Zigomba kandi kuzaba zidashyira abana ku karubanda mu buryo bushoboka bwose.
Hari umushakashatsi wo muri Human Rights Watch witwa Hye Jung Han wavuze ko ririya tegeko riherutse kwemezwa na Sena rije kugirira akamaro kanini abana bo muri Brazil.
Gukoresha murandasi byari bimaze gushyira abana ba Brazil mu kaga ko kwibasirwa n’abantu bakoresha amakuru yabo mu kubashakamo indonke.
Muri Kamena, 2024, Ikigo Human Rights Watch cyasanze hari amafoto na video z’abana bo muri Brazil byashyizwe ku karubanda bikozwe binyuze mu ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano, kandi ababikora bakabibyaza inyungu.Hari n’abakoreshaga ayo mafoto cyangwa amashusho mu kwamamaza ibyo bakora binyuze mu kumenya no kugena imyitwarire y’abana hashingiwe ku mafoto n’amashusho byabo.
Hagati yâumwaka wa 2023 nâuwa 2024, Umuryango Human Rights Watch wakoze ubushakashatsi usanga uretse no muri Brazil, hari nâahandi ku isi abana buibasirwa nâabagizi ba nabi bakoresha amafoto nâamashusho yabo bishakira indonke.
Uyu muryango ushima Brazil ko iteye iriya ntambwe yeekana ko iki gihugu gifite ubushake bwo kurengera abana babo.
Senateri muri Sena yâiki gihugu bitwa FlĂĄvio Arns na Alessandro Vieira nibo batangije iki gitekerezo mu mwaka wa 2022.
Muri Ugushyingo, 2024 nibwo nâInteko ishinga amategeko, Umutwe wâAbadepite, yabyemeje biza kugirw itegeko ridakuka muri Kanama, 2025.
Icyakora Perezida wa Brazil Lula Da Silva yatinze kurisinya abanza kureba niba ntacyo ryazabangamiraho abashoramari.
