Ibigo by’amashuri yo mu Ntara y’Amajyepfo, byafashe gahunda yo kujya bihamagaza umubyeyi mu gihe umwana asibye inshuro ebyiri zikurikiranya nta mamvu izwi, mu rwego rwo gukumira ko abana bata ishuri.
Imibare itangwa n’Intara y’Amajyepfo yerekana ko mu mwaka w’Amashuri ushize, abanyeshuri barenga 53.861 bavuye mu ishuri, ndetse kuri ubu abarenga 15.000 bamaze kurisubizwamo.
Ubuyobozi bw’Iyo Ntara bugaragaza ko binyuze mu bukangurambaga bagiye bakora babifashijwemo n’abafatanyabikorwa ndetse n’abakorerabushake b’urubyiruko, imibare y’abana basubizwa ku ishuri iri kugenda yiyongera.
Abana baturuka mu miryango itishoboye na bo bahawe ibikoresho by’ishuri bibafasha kurisubiramo bariga.
Hari abayobozi b’ibigo by’amashuri nabo babwiye RBA ko bashyizeho ingamba zo gukumira ko hagira abandi banyeshuri bata ishuri.
Niyonshuti Jean Baptiste uyobora G.S Buhimba, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kujya bahamagara umubyeyi bitarenze iminsi ibiri umwana asibye ishuri.
Ati “Iyo umwana asibye kabiri biba bitangiye gukabya, duhita duhamagara umubyeyi we iyo dufite telefoni ye ariko iyo tutayifite duha agapapuro umwana baturanye gatumiza uwo mubyeyi n’umwana akaza tukamuganiriza kugira ngo adufashe uwo mwana areke guta umwanya aze yige yigane n’abandi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye ababyeyi kohereza abana ku ishuri ndetse anasaba ibigo by’amashuri gukorana n’inzego z’ibanze mu bikorwa byo kubagarura ku ishuri.
Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ukohereza abana ku ishuri, gusaba ibigo by’amashuri gukorana na bo neza kugira ngo umwana wasibye tumumenye dukorane n’ubuyobozi dufatanye kumukebura asubire ku ishuri hakiri kare.”
Muri rusange kuva mu 2024, abana 15.152 ni bo bamaze gusubizwa ku ishuri mu Majyepfo.
