UNICEF yasohoye raporo idasanzwe ku mirire y’abana

Amakuru Mu Mahanga Uncategorized

Raporo nshya y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF yerekanye ko abana n’urubyiruko bugarijwe n’ibyo kurya by’inzaduka byatunganyirijwe mu nganda birimo kubatera kugira ibiro byinshi biganisha ku ndwara y’umubyibuho ukabije.

Iyi Raporo ku mirire y’abana, (UNICEF’s 2025 Child nutrition report) ivuga ko Umwana umwe muri batanu ndetse n’ingimbi n’abangavu bagera kuri miliyoni 391 ku Isi bafite ikibazo cy’ibiro byinshi.

Muri bo, hafi 42% bafite indwara y’umubyibuho ukabije, ikavuga ko ari ikigereranyo giteye inkeke.

Guhera mu mwaka wa 2000, uwo mubare wikubye inshuro zirenga ebyiri, uva kuri miliyoni 194 ugera kuri miliyoni 391.

Kwiyongera gukabije kugaragara cyane mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse, aho byihariye hejuru ya 80% by’abana bafite umubyibuho ukabije ku Isi.

Inagaragaza ko kwamamazwa kw’ibiribwa n’ibinyobwa byatunganyijwe mu nganda biri kwiyongera cyane, bigahindura ibyo abana bagaburirwa kandi bikabashyira mu kaga k’ingaruka mbi z’igihe kirekire.

Iyi raporo yerekana impinduka zidasanzwe mu kibazo cy’ngaruka z’imirire mibi ku bana.

Ivuga ko aribwo bwa mbere umubare w’abana bafite ibiro byinshi usumbye kure uw’abananutse mu bana bari mu ishuri n’ingimbi n’abangavu muri rusange.

Guhera mu 2000, umubare w’abana bari hagati y’imyaka 5 na 19 bafite umubyibuho ukabije wiyongereye inshuro eshatu, uva kuri 3% ugera kuri 9.4% mu gihe abana bananutse bagabanutse bava kuri 13% bagera kuri 9.2%.

Kuba ibiribwa n’ibinyobwa byatunganyijwe, bikungahaye ku masukari, umunyu, amavuta menshi n’ibindi byongerwamo, aribyo byiganje ku isoko, mu mashuri ndetse no ku mbuga za interineti, bituma abana babirarikira bakitabira kubirya ku bwinshi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku rubyiruko 64,000 ku isi bwagaragaje ko 75% babiriye kuko bari babonye amatangazo abyamamaza mu Cyumweru cyabubanjirije, bemeza ko kubona ayo matangazo byabashishikarije kubirya no kubinywa kurushaho.

Raporo inasobanura ko 60% by’ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 bagaragaje ko ku munsi wabanje bari banyoye cyangwa bariye ibiribwa n’ibinyobwa birimo isukari inshuro zirenze imwe, kikaba igipimo giteye inkeke ku buzima bw’ejo hazaza.

UNICEF ivuga ko hakeneye ibikorwa bihuriza hamwe inzego zitandukanye zirimo izishinzwe ibiribwa, ubuzima, amazi, isuku n’isukura, uburezi ndetse n’imibereho myiza kugira ngo iby’imirire mibi yugarije abana n’urubyiruko bihinduke mu buryo bubafasha.

Ni ku nshuro ya kane UNICEF ikoze ubushakashatsi ku mirire y’abana, ingimbi n’abangavu yibanda ku kugaragaza uburyo ibiribwa bigezweho birimo kugira ingaruka ku mirire yabo arinako biteza ibyago byo kugira indwara y’umubyibuho ukabije.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *