Batandatu bagororerwaga i Gitagata batsinze ibizamini bya Leta, babonye ubishyurira ishuri

Amakuru Uburezi Ubutabera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangaje ko abana batandatu bagororerwaga i Gitagata batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza babonye ubishyurira amashuri yisumbuye.

Abo bana bitwaye neza mu bizamini bya Leta bari mu barenga 400 bagororerwaga muri icyo kigo, aho bafashwa kongera kwisanga mu buzima busanzwe harimo no gusubizwa mu ishuri.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, Sheikh Bahame Hassan, yabwiye IGIHE ko iyo bakiriye abana bato bavuye mu mihanda babafasha kongera gusubira ku ishuri no kubasubiza mu miryango.

Yavuze ko amakimbirane yo mu ngo ari mu bikunze kugaragara cyane nk’impamvu ituma abana bato bajya mu kwibera mu muhanda, ababyeyi batoza abana umuco wo gusabiriza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Ibyo byose bituma kwiga bihagarara, umwana ahita ava mu ishuri cyangwa ababyeyi ntibamushyiremo. Iyo bafashwe rero na Polisi ibazana iwacu, tugakora ibishoboka byose ngo tubakurikiranire hafi tunabashyire mu ishuri.”

Yakomeje ati “Icya mbere tubanza gukora, tubamarana igihe bari mu ishuri, tunabigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda kugira ngo babashe kwiga no guhinduka mu miterere y’ibyo babagamo umunsi ku wundi.”

Yavuze ko hari abarimu babiri bafasha abana baba muri icyo kigo gusubira mu masomo ndetse bakanafasha abatazi gusoma no kwandika kugira ngo bazahave nibura bashobora gusoma no kwandika.

Yagaragaje ko abana bagororwa bahabwa amahirwe yo kwiga kuko baba ari abahanga ahubwo baravukijwe amahirwe yo kwiga kubera impamvu zinyuranye zirimo amikoro make n’ubuzererezi.

Ati “Ni abahanga, ni bwa bushobozi buke buturuka mu miryango, bwa burara baba baragiyemo bugatuma abana badashobora kugaragaza impano n’ubushobozi bwabo mu kwiga. Aho ngaho rero twe turabakurikirana umunsi ku wundi.”

Mu mwaka wa 2024/2025 w’amashuri, abanyeshuri barindwi bari i Gitagata bakoze ibizamini muri bo batandatu barabitsinda.

Binyuze mu mikoranire ya NRS n’indi miryango abo banyeshuri babonye ababishyurira amashuri aho bagiye kwiga mu kigo cya SOS Kayonza.

Sheikh Bahame ati “Dufite icyizere ko abo bana bazatubera imbuto nziza, n’abandi barebereho babone ko ibi bigo byacu atari gereza nk’uko babivuga ahubwo ari ahantu ho kugorora no kugira ngo abana bagire umuco nyarwanda.”

Yagaragaje muri abo bana usanga harimo abaturuka mu miryango itishoboye, abo imiryango yabo iba yaratereranye ariko bafite ubushake bwo kwiga n’abandi.

Kugeza ubu i Gitagata hari kugororerwa abana bagera kuri 300 bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ubuzererezi n’urugomo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *