Umuyobozi w’Ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara yahururijwe n’abaturage ari mu nzira zo kunyereza ibiribwa bigenewe abanyeshuri birimo amavuta, ibishyimbo n’akawunga ahita ayabangira ingata.
Ibyo biribwa bigizwe n’ibilo 100 by’ibishyimbo, Kg 125 by’akawunga na litilo 40 z’amavuta, byafatiwe mu Mudugudu wa Rugogwe mu Kagali ka Zivu kuri uyu wa 5 Nzeri 2025
Ibyo byose yari yabipakiye muri Rifani yari itwawe n’umushoferi wahise atabwa muri yombi.
Icyo gikorwa cyabaye ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru ndetse bakagira uruhare mu ifatwa ry’iyo rifani irimo ibiribwa n’umushoferi wari uyitwaye.
Ikinyabiziga n’umushoferi byashyikirijwe Station ya Police ya Save mu gihe uwatorotse agishakishwa. Ni mu gihe ibiribwa byo bigomba gusubizwa abo byagenewe cyane ko amashuri aratangira kuri uyu wa 8 Nzeri 2025.
