Ababyeyi 38% nibo bonyine batanga uburere budahutaza mu Rwanda-NCDA

Amakuru Ijwi ry' Abana Uncategorized

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyatangaje ko ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka Itandatu bangana na 38% aribo bonyine batanga uburere buboneye budahutaza abana babo mu Rwanda.

Ni ukuvuga ko bita ku bana babo uko bikwiye kuva umwana agisamwa akiri mu nda bigakomeza bityo na nyuma yo kuvuka.

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku burere buboneye no gutangiza ku mugaragaro ‘Itetero App izafasha ababyeyi kubona amakuru n’ubutumwa bigenewe abana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryemeje ‘ibihano bibabaza umubiri’ bihabwa abana nk’ikibazo gihangayikishije ubuzima rusange bw’abatuye Isi, kigomba guhagurukirwa, kuko giteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’imitekerereze bw’abana.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubushakashatsi OMS yakoze igasanga nibura abana miliyari 1.2 bafite imyaka hagati ya 0–18 bahabwa ibihano bibabaza umubiri mu Ngo babamo buri mwaka, ndetse 17% bahura n’ibihano bikakaye bibabaza umubiri buri kwezi.

Ibyo bikaba binyuranye n’uburere buboneye budahutaza umwana.

NCDA itangaza ko mu Rwanda naho abana bakomeje guhura n’ibibazo bishingiye ku kubura uburere buboneye nkuko Umuyobozi mukuru w’icyo Kigo, Ingabire Assumpta yabigarutseho.

Yagize ati “Ibibazo twese tuzi abana bakunze guhura nabyo bifitanye isano no kutuzuza neza uko bikwiye  inshingano za Kibyeyi. Dukwiye twese  gushakira hamwe umuti urambye kugira ngo Ababyeyi barusheho  kunoza inshingano zabo hifashishijwe inama z’abahanga ku burere buboneye.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko abana bagihura n’ihohoterwa ribabaza umubiri n’irihungabanya amarangamutima yabo.

Hagendewe ku bagiye kwa muganga, igaragaza ko abana bakorewe ihohoterwa ribabaza umubiri mu 2023 bari 2,915 mu mwaka ushize bagera ku 2,485 naho muri 2025 bageze ku 1,294.

Abakorewe iribabaza umutima bari 943 mu 2023, mu 2024 bagera ku 1,328 naho muri uyu mwaka wa 2025 bamaze kuba 507 abo bakaba aria bagiye kwa muganga.

Ingabire yavuze ko hari ababyeyi badafite ubumenyi ku burere buboneye aho bemera ko umwana yumva ari uko akubiswe.

Ati: “Ababyeyi bagaragaje ko badafite umwanya uhagije wo gutanga uburere buboneye nk’uko babusobanuriwe, ubumenyi buke ku burere buboneye ndetse benshi bafite  imyumvire y’uko umwana  agira uburere ari uko akubiswe.”

Umwana witwa Ishimwe Kevin w’imyaka 15 akaba umujyanama muri Komite y’Ihuriro ry’abana mu mujyi wa Kigali, yavuze ko hari ababyeyi bakirangwa no guha abana ibihano bibabaza umubiri.

Ati: “Ikindi ndumva hajyaho ibihano. Hari ababyeyi bahana umwana bakarengera. Ukoze ikosa wagiye ku muhanda urazerereye yego igihe utashye papa arakubwiye ngo pfukama yikojeje hariya ukagira ngo agiye gukuramo inkweto ukabona akuyeyo ikibando ukabanza kugira ngo ni igisimba cyari kigihe kundya agiye kwica nyamara ari wowe aje gukubita.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolee, yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana bahereye mu ngo, bakabakunda, kandi bakabashakira iby’ibanze bakeneye.

Ati: “Buri wese mu byo akora yikebuke akosorre ibyo adakora neza. Dushyire imbaraga mu kugira ibikorwa bifasha umwana mu mibereho ye hirya no hino aho dukorera. Ibyo dukora byose biradusaba gufatanya ibibazo by’umuryango buri wese akabigira ibye. Ibikorwa byacu n’imyitwarire yacu nabyo bigira ingaruka ku miryango nkaba ngira ngo mbasabe dukomeze guhuza umurongo mu byo dukorera umuryango twuzuzanye impinduka zigaragare. Niba dushaka kurengera abana bacu mu Rwanda rw’uyu munsi n’ejo hazaza.”

Haracyagaragara kandi ibibazo by’abana bajya mu muhanda, umubare w’abana bafite  imirire mibi n’igwingira, Umubare w’abana bata ishuri ndetse no gusiba kenshi, abana bakoreshwa imirimo ibujijwe; ndetse  n’abana  barerwa n’abandi  bana byose bifite imvano ku kubura uburere buboneye.

Hatangijwe ‘Itetero Application’ izajya ifasha abana n’ababyeyi kugera ku makuru n’inyigisho bijyanye n’uburere buboneye mu buryo bworoshye.
Abayobozi mu nzego zitandukanye, ababyeyi n’abana bitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku burere buboneye no gutangiza ‘Itetero Application’.
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *