Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyahishuye ko nibura abana batanu bakigana buri Cyumweru bagiye kugitura ibibazo by’ababyeyi barimo gutandukana ‘Separation’ cyangwa bamaze gutandukanye mu mategeko ’Divorce’.
Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo ku burere buboneye, yanatangirijwemo ‘Itetero App’.
Ubwo yagarukaga ku ruhuri rw’ibibazo abana barimo guhura nabyo muri iki gihe yavuze ko hari abana bagana ikigo ayoboye bajyanwe n’ikibazo cy’ababyeyi babo baba bari mu nzira zo gutandukana cyangwa baramaze no gutandukana mu mategeko.
Yagize ati “Mu bibazo by’abana twakira muri NCDA harimo abana bo mu miryango irimo gutandukana cyangwa yatandukanye, aho twakira impuzangandengo y’ibibazo 5 buri cyumweru.”
Ku kibazo cy’ababyeyi bari mu nkundura yo gutandukanya, Ingabire yavuze ko iyo ababyeyi batabasiganiye usanga babagize nk’indi mitungo bagomba kugabana.
Ati “Ibibazo bigaragara biba bitandukanye ariko ibyiganje birimo gutererana cyagwa gusiganira inshingano zo kurera abana ndetse no kurwanira abana aho umubyeyi umwe yangisha undi mubyeyi abana be bityo bikazamura ubwumvikane buke mu muryango. Muri make abana bafatwa nk’ikintu gikwiye kigabanwa nk’umutungo.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda mu 2024 hagamijwe kureba impamvu abana n’urubyiruko biyahura ndetse no kwibabazabwagaragaje ko mu mpamvu zituma abana biyahura harimo, amakimbirane, ubutane bw’ababyeyi, no gutabwa n’umwe cyangwa babyeyi bombi.
Izindi mpamvu kwari ukwirengagiza no kutubahiriza inshingano ku babyeyi cyangwa kuzisiganira, ndetse n’imibanire itari myiza hagati y’abana n’ababyeyi.
Imibare yagaragajwe n’Ubushakashatsi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyakoze ku buzima bwo mu mutwe mu 2018 igaragaza ko 20,6% by’abana bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 17 bagiye bagira ibitekerezo byo kwiyahura, ni mu gihe abana bagera kuri 18.3% bakoze ibikorwa byo kwiyahura byibuze inshuro imwe.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.
Imibare igaragaza ko nibura muri iyi myaka ibiri ishize ibirego bya gatanya bitangiye kugabanyuka nubwo bikiri hejuru kandi igabanyuka biriho ritandukanye n’umuvuduko byazamutseho hagati kuva mu 2016.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abagize umuryango kwikebuka bakareba ku hazaza h’igihugu.
Ati: “Buri wese mu byo akora yikebuke akosore ibyo adakora neza. Dushyire imbaraga mu kugira ibikorwa bifasha umwana mu mibereho ye hirya no hino aho dukorera. Ibyo dukora byose biradusaba gufatanya ibibazo by’umuryango buri wese akabigira ibye.”
Gutandukanya k’abashakanye ni bimwe mu byruriraho ibindi bibazo bihungabanya imibereho y’abana.
Ibiganiro NCDA yagiranye n’ababyeyi ndetse n’abana ubwabo, byagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma bajya mu muhanda harimo ; Amakimbirane mu muryango, gutandukana kw’ababyeyi, abana bavuka ku mubyeyi umwe biba impamvu yo kutitabwaho abana bakajya mu muhanda; nubwo hari n’ababyeyi bohereza abana mu muhanda gusabiriza.
