Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.
Imibare igaragaza ko nibura muri iyi myaka ibiri ishize ibirego bya gatanya bitangiye kugabanyuka nubwo bikiri hejuru kandi igabanyuka biriho ritandukanye n’umuvuduko byazamutseho.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza yerekana ko mu 2016 hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69.
Mu myaka yakurikiyeho byatangiye kuzamuka ku muvuduko udasanzwe aho mu 2018 byabaye 1,311 mu 2020 bigera ku 3,213 naho mu mwaka w’Ubucamanza wa 2021-2022 bigera kuri 3322.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko mu 2019, imiryango 8,941 yemerewe n’inkiko gutandukana.
Bivuze ko imiryango yari ifite abana muri iyo, bavukijwe amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi bombi.
Kuri ubu cyakora urebye imibare y’imyaka Itatu iheruka ubona ko imanza zisaba gatanya zitangiye kugabanyuka nubwo biri ku muvuduko muto cyane.
Impamvu nyamukuru igarukwaho n’abantu b’ingeri zinyuranye ni itegeko rigenga abantu n’umuryango riheruka kuvugururwa.
Byari bimaze kumera nk’intwaro ku bashaka imitungo kuko hari ubwo benshi babaga barasezeranye ivangamutungo risesuye ku buryo nibatandukana bazagabana buri umwe akeguka 50% by’imitungo bari bafite.
Ingingo ya 156 y’iryo tegeko iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda baringanije.
Igika cyayo cya mbere kigira kiti “Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.”
“Icyakora, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy’urubanza rw’ubutane urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.”
Ni mu gihe agaka ka gatandatu kayo kavuga ko Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.
Ku basezeranye kuvanga umutungo w’umuhahano ho mu gihe cy’urubanza urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.
Iri itegeko riteganya ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w’urega cyangwa w’uregwa n’izindi.
Binateganyijwe ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.
