Abanyeshuri 89.1% nibo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Amakuru Uburezi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri bangana na 89.1% aribo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2024/2025, ndetse yerekana ko abahungu aribo batsinze ari benshi kurusha abakobwa.

Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, MINEDUC itangaza ko muri rusange umusaruro wabaye mwiza.

Abakandida 106.418 nibo biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri ushize, ababashije kubikora ni 106.079 bangana na 99.7%.

Muri bo abatsinze bagize byibura 50% ni 89.1%, aho abahungu batsinze kuri 93,5% na ho abakobwa batsinda kuri 85,5%.

Abanyeshuri 438 bigaga Ubuforomo bose baratsinze, mu gihe 3.829 bigaga muri TTC abatarabashije kugira 50% asabwa ari barindwi gusa.

Mu 41.182 bigaga siyansi, abatsinze ni 81,45%; abigaga ubumenyamuntu 10.091 hatsinze 90,78%; na ho mu bigaga indimi 10.410 hatsinze 86,1%.

Mu banyeshuri bigaga uburezi rusange, hiyandikishije 61.942 hakora 61.737; muri bo abatsinze ni 83,8%.

Mu bigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abakoze ikizamini cya Leta ni 36.141 hatsinda 35.393 bahwanye na 98%.

Mu banyeshuri bigaga amasomo mbonezamwuga hiyandikishije 8.222 hakora 8.201, muri bo abatsinze ni 89,8%.

Ubusanzwe amanota yajyaga atangazwa mu Ugushyingo cyangwa Ukuboza.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko impamvu aya manota atangajwe hakiri kare ari ukugira ngo abatsinzwe bazasubiramo bazatangirane n’abandi, ndetse n’abatsinze batazatakaza umwaka batarajya muri kaminuza.

Yagize ati: “Impamvu dutangaza amanota uyu munsi mbere yuko n’amashuri atangira, bizafasha abanyeshuri, ari abatsinze bakajya muri za kaminuza kugira ngo be guta umwaka, cyangwa se ari n’abatashoboye gutsinda bakaba basubiramo icyo gihe na bo baba bafite umwanya uhagije kugira ngo bashobore gutangirana n’abandi amasomo.”

Uturere twarushije utundi gutsindisha, harimo Kayonza yatsindishije ku rugero rwa 96,9%, Kirehe 95,6%, Rulindo 94,9%, Ngoma yatsindishije ku rugero rwa 93,8%, naho Nyamasheke yatsindishije kuri 93,6%.

Uturere twaje inyuma mu gutsindisha, turangajwe imbere na Kamonyi yatsindishije kuri 85%, Nyarugenge yatsindishije kuri 87,1%, Gatsibo, Rutsiro na Karongo, zatsindishije kuri kuri 88,6%.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *