Abakobwa bahize abandi mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 mu Turere 26 ryiswe Gicanda Invitational 2025 barakina umukino wa nyuma ubera kuri Kigali Pélé Stadium kuri uyu wa Gatandatu.
Bari bamaze igihe mu irushanwa ryabereye mu Turere 26 rihuza amakipe y’abana b’abakobwa barushanwa ngo bagere ku rwego rw’Akarere.
Ryakinwe n’amakipe 58 agizwe n’abakinnyi 1,200, aho ikipe yatsindaga ku rwego rwa buri Karere yahembwaga Frw 50,000, abakinnyi(ku makipe yombi yakinnye) bagahabwa ifunguro n’uburyo bubageza aho bakinira n’aho bataha.
Ku mukino wa nyuma uri bube kuri uyu wa Gatandatu barahatanira Frw 250,000 ahabwa ikipe ya mbere, igahabwa, igikombe n’ikamba.
Umwana uri bube umukinnyi mwiza muri bagenzi be bose arahabwa igihembo kihariye, azishyurirwe n’amasomo mu myaka ine iri imbere mu kigo kigisha neza ku rwego rwe.
Nikita Gicanda washinze ikigo gitegura iri rushanwa yabwiye Taarifa Rwanda ati: “Iri rushanwa rishimangira ibyiza byose wabona mu mupira w’amaguru: Ni urugero rw’ibyishimo, ubufatanye mu muryango no guharanira kuba indashyikirwa. Gushora mu bikorwa bizamura abakobwa bituma bazaba ingirikamaro kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange”.
Mu gihe abo bana baza kuba bakina, haraba hari abahanzi baje kubasusurutsa bari mubakunzwe kurusha abandi muri iki gihe barimo Kivumbi King, Deejay Pius, Alyn Sano na Ariel Wayz.
Umukino wa nyuma uratangira saa saba kugeza saa kumi n’imwe kandi kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Ifoto:Taarifa Rwanda.
