MINEDUC yatangaje igihe amanota y’ibizamini bya leta bisoza ayisumbuye azatangarizwa

Amakuru Uburezi

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yatangaje ko amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa 1 Nzeri 2025 Saa Cyenda z’amanywa.

Itangazo iyo Minisiteri yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, rigira riti “Minisiteri y’Uburezi yishimiye kumenyesha abakandida bose bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, ababyeyi n’abafatanyabikorwa ko amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2024/2025 azatangazwa ku wa Mbere taliki 1 Nzeri 2025 i saa cyenda z’amanywa.”

Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 nibo bakoze ibizamini bya Leta bisoza aamashuri yisumbuye byavuzweho kurangwa n’imibarize mishya (choix multiple) itari yitezwe n’abakandida babikoze.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengima Joseph, yasobanuye ko ubwo buryo bushya bwo kubaza bwari bugamije gutuma abanyeshuri batsinda kurusha uko batsindaga.

Ibizamini bya leta by’umwaka wa 2024/25, bisoza amashuri yisumbuye byakozwe kuva ku itariki 9 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2025.


Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *