Abana batarengeje imyaka 17 bazindukiye mu matora

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Ubuzima

Abana bari hagati y’imyaka Itandatu na 17 y’amavuko bazindukiye mu matora ya Komite z’Ihuriro ry’Abana yatangiye mu Rwanda hose ku rwego rw’Utugali n’Imidugudu.

Ayo matora ya Komite z’Ihuriro ry’Abana yatangiye kuri uyu wa 28 Kanama 2025 ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari azakomereza ku rw’Umurenge n’Akarere asorezwe ku Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Ingengabihe y’amatora y’Ikigo cy’igihugu gihinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) igaragaza ko ku rwego rw’Umurenge azaba ku wa Gatanu taliki 29 Kanama 2025, ku rw’Akarere abe ku wa mbere taliki ya 1 Nzeri 2025 asorezwe ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nzeri 2025.

Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nibo bari gufatanya na NCDA mu migendekere myiza yayo matora.

Ni ubwa mbere izi Komite zigiye gutorwa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali kuko ubusanzwe zagarukiraga ku rwego rw’Akarere.

Komite z’Ihuriro ry’Abana ni urwego runyuzwamo ibyifuzo by’abana mu bibakorerwa, kugaragaza ibibazo bibangamiye abana no gutanga amakuru atamenywa n’undi muntu uwo ariwe wese kuburyo bwizewe uretse abana ubwabo bayabwiye bagenzi babo cyangwa izindi nzego zakemura ikibazo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifata igikorwa cy’amatora ya Komite z’Ihuriro ry’Abana nk’uburyo bwiza bwo gutoza abana gukunda igihugu no kubafasha gukura bazi ibyiza byo gutora neza.

Nyuma yo gutorwa abana batowe bahabwa amahugurwa ku nshingano zabo hanyuma ibikorwa bategura bigashyigikirwa n’inzego z’ibanze kugira ngo bigerweho kandi bitange umusaruro.

Mu Karere ka Musanze abana bitabiriye amatora



Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *