Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyasohoye uko abana bazasubira ku ishuri mu minsi mike iri imbere.
Iki kigo cyasohoye itangazo rimenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi n’ababyeyi uko abanyeshuri bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri yabo guhera tariki 05 kugeza ku ya 08 Nzeri 2025.
Bitangajwe nyuma y’iminsi mike hatangajwe uko abana barushanyijwe mu gutsindisha, Akarere ka mbere kakaba karabaye Kirehe mu gihe aka nyuma kabaye Nyaruguru.
Itangazo rya NESA risaba ko buri munyeshuri agomba kujya ku ishuri ku munsi Akarere ishuri yigaho riherereyemo kagenewe.
Abana bagomba gukurikirana gahunda yo gusubiza abanyeshuri ku mashuri, kigasaba ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo, kohereza abana hakiri kare (mbere ya saa tanu za mu gitondo, 11h00).
Ababyeyi bagomba kugenzura ko abana bambaye impuzankano mbere yo kuva mu rugo, bakabategurira amafaranga y’urugendo hakiri kare.NESA isaba ababyeyi guha abana amafaranga y’urugendo yo kugaruka mu biruhuko.

Ibigo nabyo bisabwa gushyiraho itsinda rigamije kugenzura ko ibikorwa by’isuku byakozwe uko bikwiriye, kwitegura neza kwakira abanyeshuri, gutegura ibiribwa bizakenerwa kandi ababyeyi bibutswa kubahiriza gahunda y’ingendo.
