Nyamagabe: Mwarimu Aravugwaho Gusambanya Umwana Yigisha

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubutabera

Mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe haravugwa inkuru y’umwarimu w’imyaka 56 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11 yari asanzwe yigisha.

Amakuru avuga ko byatangiye ubwo yajyaga kureba uwo mwana iwabo asanga ari kumwe n’abavandimwe be, abona ko kuhamufatira bitakunda niko kumusaba ko bajyana ku ishuri.

Yamubwiye ko nabagera yo ari bumuhe ibipapuro by’ibizamini azajya yigiraho, undi arabyemera bagezeyo amukorera ibya mfura mbi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo byabaye  saa kumi z’umugoroba, bimenyekana ko uwo mwarimu wigishaka mu kigo cy’amashuri cya GS Gasaka mu mwaka wa gatanu w’amashuri yakoze ibyo, ubu akaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Bagenimana Martin asobanura ko mwarimu yagiye kureba umwana mu rugo iwabo arangije amuzana ku ishuri amusambanyiriza hafi aho.

Avuga ko ibyo yabimenye ubwo byavugwaga n’abaturage basanze uwo mwarimu ari guhemukira uwo mwana.

Umubyeyi w’uwo mwana yabwiye Ijambory’umwana ko uwo mwarimu yasanze uwo mwana iwabo ari kumwe n’abandi, atangira kumumbwira iby’abagore n’abagabo yumva abandi bana bari kubyumva amusaba ko bajyana ku ishuri ngo amuhe kopi zo kuzigiraho.

Uwo mubyeyi ati: “ Yashatse kumusambanyiriza mu rugo ariko abona ko bitakunda niko kumumbwira ko ejo azaza bakaryamana akamuha Frw 5,000 umwana aranga. Mwarimu yaragiye nyuma aragaruka ubugira gatatu, ubwa nyuma nibwo yamushutse ngo bajyane ku ishuri amuhe ibipapuro bahageze amushyira muri tuwarete ariko yumva abantu bari kubumva ahita ahamukura amujyana mu mukingo uruhande rw’ishuri niho yamusambanyirije abaturage barahurura baradutabaza tujyana umwana kwa muganga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka Mujyarugendo Théogene yavuze ko ayo makuru bayamenye.

Avuga ko ukekwaho yageze mu maboko y’ubutabera ari gukorwaho iperereza kandi ko n’umwana yajyanywe kwa muganga.

Yagize ati “Icyo kibazo cyarabaye. Umwarimu yashukishije umwana amafaranga ibihumbi bitanu n’ibikopi byo kwigiraho kuko umwana yari muri gahunda yo kwiga mu biruhuko. Umwana akaba yababwiye ko ayo mafaranga yayafashe, ariko ubugenzacyaha buri kubikurikirana kugira ngo ahabwe ubutabera. Turasaba abana kujya bagira amakenga bakirinda ababashuka”.

Asaba ababyeyi kujya bakurikirana uburere bwa bana babo ntibabiharire abarezi kuko hari igihe usanga ababyeyi bohereza abana ku ishuri ntibabakurikirane ngo bamenye ibibazo bahurira yo nabyo.

Jeanne d’Arc Munezero

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *