Ishuri rya Maranyundo ryasohoye itangazo rihabanye n’amabwiriza ya NESA

Amakuru Uburezi

Ishuri ryakira abakorwa rya Maranyundo Girls School riherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ryatangaje ko nta munyeshuri rizemerera kuryigamo adafite amanota ari hejuru ya 95% ku bazajya mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye na 85% ku bazajya mu wa Kane.

Ku wa 19 Kanama 2025 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ku munsi wakurikiyeho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA cyatangaje ko mu batsinze ikizamini gisoza amashuri abanza, abahungu bajya mu bigo bibacumbikira bagomba kuba bafite nibura 85.4% naho abakobwa bakagira 81.8%.

Ni mu gihe abasoje Icyiciro rusange; abahungu basabwa nibura 61.0% abakobwa bagasabwa 58.3%.

Itangazo ry’ishuri rya Maranyundo ryasohotse nyuma y’umunsi umwe NESA itangaje ayo manota rigaragaza ko amanota rizagenderaho adahuye n’ayatangajwe na NESA.

Rigira riti “Ubuyobozi bwa Maranyundo Gilrs school buramenyesha ko hazandikwa abana batsinze kuburyo bukurikira: abazajya mu mwaka wa mbere ni abafite amanota 95-100 mu bizamini bya leta. Abazajya mu mwaka wa Kane ni abafite 85-100 mu bizamini bya leta.”

Cyakora iri shuri ryagaragaje ko rizorohereza abari basanzwe bahiga bashaka kuhakomereza rikazakira abafite guhera ku manota 80%.

Abasomye iri tangazo bagaragaje ko bategerezanyije amatsiko itariki ya 25 Kanama 2025 iryo shuri rizatangiriraho kwandika abanyeshuri.

Hari abagaragazaga ko rishobora kuba ari igihugu kuko iryo shuri ritahabanya n’icyemezo cya NESA, n’abagaragaje ko bizeye ko hari buze irindi tangazo ririvuguruza.

Hari uwagize ati “Eeeh sawa, ubwo dushobora kubona cyangwa ntitubone iririvuguruza gusa ikiriho abana bazajya kwiga.”

Ishuri rya Maranyundo ryigamo abakorwa basaga 400 biganjemo abo mu Karere ka Bugesera ryubatsemo. Kuva mu 2013 ryakunze kuza mu myanya ya mbere mu gutsindisha neza mu bizamini bya Leta.

Umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uteganyijwe gutangira ku wa 08 Nzeri 2025.

Itangazo rya Maranyundo rigaragaza amanota rizagenderaho ryakira abanyeshuri muri uyu mwaka w’amashuri
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *