Binyuze muri gahunda izwi nka Basketball Without Borders, NBA yatangije mu Rwanda umwiherero wo gutahura no kuzamura impano z’abakiri bato muri Basketball.
Uyu mwiherero uhurije hamwe ingimbi n’abangavu baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika watangijwe kuri uyu wa 23 Kanama 2025. Uri kubera muri Petit Stade na BK Arena.
Kita Thierry Matungulu, ushinzwe ibikorwa bya NBA muri Afurika, yavuze ko ingimbi n’abangavu 60 barimo Abanyarwanda 4 aribo bitabiriye uwo mwiherero.
Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye ku bana bakiri bato bakina Basketball. Uyu mwaka hitabiriye abana 60 bari muri uyu mwiherero. Aba bana bakomeje kwerekana impano zabo.”
Matungulu yaanvuze ko abitabiriye barimo no kwigishwa imyitwarire iboneye hanze y’ikibuga harimo kwita ku buzima bwabo.
Yagize ati: “Barimo no kwiga uburyo bwo kwitwara hanze yacyo [ikibuga], bamenya uburyo bwo gucunga ubuzima bwabo no gukura mu bitekerezo.”
Matungulu avuga ko guhitamo gushyira Basketball Without Borders mu Rwanda, ngo nuko babonye ari isoko rifite akamaro gakomeye mu kwagura Basketball kuri uyu mugabane w’Afurika.
Yagize ati: “Ni intambwe ikomeye kuko ari bwo bwa mbere iki gukorwa kibereye mu Burasirazuba bwa Afurika. Kigali iduha amahirwe buri gihe yo guhuza nâurubyiruko, abashoramari, nâabafatanyabikorwa bashya.”
Basketball Without Borders iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 kugeza 26 Kanama 2025. Ibindi bihugu bya Afurika yagezemo ni Afurika y’epfo, Misiri, Senegal, na Angola.
Ni gahunda ya NBA imaze imyaka isaga 21 itangiye kuzenguruka Isi ishaka impano muri Basketball. Matungulu yavuze ko yatanze umusaruro wo gutanga abakinnyi bakomeye.
