ITS Kigali yegukanye igikombe cya Basketball muri FEASSSA 2025

Amakuru Imyidagaduro Sports

Ikipe ya ITS Kigali yegukanye umudali wa Zahabu n’igikombe cya Basketball muri FEASSSA 2025, ihesha u Rwanda gutahana imidali ine irimo ibiri ya Zahabu muri iyi Mikino yari imaze iminsi 10 ibera mu Mujyi wa Kakamega, mu Burengerazuba bwa Kenya.

ITS Kigali yabigezeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, nyuma yo gutsinda AMUS College yo muri Uganda amanota 74-64 ku mukino wa nyuma wakinwe ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Wari umukino utoroshye ku makipe yombi yongeye guhura nyuma y’iminsi ibiri ahuye mu matsinda. AMUS College yigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota umunani mu gace ka mbere (16-24), ariko ITS Kigali isigazamo atatu mu gace ka kabiri mu gihe yakomeje kwitwara neza bikarangira itsinze umukino.

Undi mudali wa Zahabu u Rwanda rwatahanye ni uwo muri Basketball y’abakina ari batatu, aho ikipe y’abahungu ya APE Rugunga yegukanye igikombe ku wa Kane nyuma yo gutsinda St. Joseph’s boys yo muri Kenya amanota 21-18.

Ikipe ya ADEGI muri Handball, yegukanye umudali wa Feza nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Kimilili SS yo muri Kenya ibitego 31-30.

Uyu mudali wa Feza wegukanywe na ES Mukungu yabaye iya kabiri mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 15.

Muri rusange, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri 262, rwasoje iyi Mikino rwegukanye imidali ine irimo ibiri ya Zahabu n’ibiri ya Feza.

FEASSSA 2025 yabaga ku nshuro yayo ya 22, yakinwe muri siporo 15 zitandukanye mu gihe u Rwanda rwitabiriye muri siporo umunani ari zo Handball, Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Basketball 3×3, Netball, Rugby y’abakina ari barindwi n’Imikino Ngororamubiri.

Siporo Abanyarwanda batarushanyijwemo muri iyi Mikino ni Hockey, Badminton, Goalball y’abafite ubumuga bwo kutabona, Rugby y’abakina ari 15, Koga, Lawn Tennis na Table Tennis.

Irushanwa ritaha rizabera muri Tanzania mu 2026.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *