Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’umubyeyi kuri Gari ya Kacyiru hashyizwe icyumba cy’umubyeyi cyiswe “Mama’s Corner”, cyo guha ababyeyi uburyo bwo konsa.
Ni uburyo bwo kubafasha kwiyonkereza abana mu gihe bategereje imodoka.
Kucyubaka byakozwe k’ubufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.
Kizajya cyonkerezwamo, ababyeyi bahinduriremo abana ibyahi, kandi baharuhukire.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) gitangaza ko iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda ya Leta yo guteza imbere imikurire myiza y’umwana, by’umwihariko mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwe.
Kuri X y’iki kigo haranditse hati: “Konsa birashoboka ahantu hose, igihe cyose, iyo umubyeyi ashyigikiwe. Tekereza uburyohe n’umutuzo umubyeyi n’umwana bagira bakoresheje ‘Mama’s Corner’ muri gare ya Kacyiru!”.
Handitse ko biriya bishimangira ko gushyigikira abonsa atari umuco ahubwo ari uburenganzira bwabo, kandi igikorwa nk’iki kiri mu bifasha kugera kuri iyo ntego.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isaba ibigo bya Leta n’ibyigenga kubaka “Icyumba cy’umubyeyi” nk’imwe mu nzira zo gushyira mu bikorwa politiki y’uburinganire n’iterambere rirambye.
Mu bigo byamaze gushyira mu bikorwa ibi, harimo Banki ya Kigali (BK), BPR Bank Rwanda no mu Gakiriro ka Rwamagana.
