Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18, Kanama, 2025 muri ruhurura itandukanya Akarere ka Nyarugenge n’aka Kicukiro ku ruhande rw’Akagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyarugenge abaturage bahatoye uruhinja rwapfuye ruzize amazi yarutembanye.
Aho barusanze bahita ku Kiraro cy’Abashinwa, ababibonye babwiye Ukwelitimes ko amazi yatwaye uwo mwana Ijamboryumwana ritaramenya umwirondoro we ari ay’imvura nyinshi yaguye guhera mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17, Kanama, 2025 igahita ahagana saa kumi kuri uyu wa Mbere Tariki 18.
Ntawamenya niba mubo MINEMA yaraye itangaje ko bahitanywe n’ibiza byatewe n’iriya mvura n’uwo mwana arimo, icyakora birashoboka ko hari n’abandi bashobora kuboneka baratwawe n’iyi mvura ikomeye yaguye henshi mu Rwanda.
Umwe mu batangabuhamya ati: “Uruhinja rwagaragaye ku kiraro cyo ku Bashinwa ariko ndakeka ko n’ubwo hahana imbibi na Nyamirambo, uriya mwana ari uwo muri Kigarama ya Kicukiro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru bayamenye ariko ko uyu murambo utagaragaye mu gace ayobora.
Ati ” Twabimenye ariko ntabwo ari muri Kicukiro wabariza ahandi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo ntacyo yabwiye itangazamakuru ku nkuru y’urwo ruhinja.
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ibinyujije ku Munyamabanga wa Leta muri yo witwa Ngoga Aristarque, yatangaje hari abantu batanu barimo bane bishwe n’inkuba babaruwe ko bazize ibiza byatewe n’iyi mvura mu Rwanda hose.
Ifoto:Ukwelitimes
