Ireme Ry’Uburezi Si Ikintu Ugeraho Mu Gitondo- Umuyobozi Muri REB

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) Dr. Flora Mutezigaju avuga ko ireme ry’uburezi rigizwe n’ibintu byinshi kandi bitandukanye, ko kurigeraho atari ibintu bigerwaho mu gitondo.

Yabivuze ubwo yaganiraga  n’abanyamakuru ku cyateza imbere ireme rw’uburezi bw’u Rwanda, agaragaza ko rigizwe n’inkingi enye z’ifatizo kandi kugira ngo rigerweho nta kintu na kimwe muri ibyo kigomba kwirengagizwa.

Ibyo ni umunyeshuri, umwarimu, integanyanyigisho n’imiterere y’ishuri, Dr. Mutezigaju akavuga ko iyo ibyo byose bikurikiranywe neza bikaba bifite umurongo, bigira uruhare mu gutuma ireme ry’uburezi rinoga.

Ati: “Izi nkingi uko ari enye ni  ifatizo, nizo zikenewe mu rugendo rwo kubaka no gukomeza ireme ry’uburezi bw’u Rwanda kandi ziruzuzanya. Usanga uwigisha aba ugomba kumenya ngo uyu munyeshuri ni muntu ki? Mbere y’uko angeraho yanyuze mu biki? Ikindi iyo mwarimu ushoboye, kandi ashyigikiwe ndetse afite ubushake nta cyatuma tutagera ku ireme ry’uburezi twifuza kandi uwo niwe mwarimu twifuza”.

Yemeza kandi ko mu kwigisha abanyeshuri, hagomba kwitabwa ku ireme ry’ibyo aziga n’uburyo azabyigishwa.

Umwana ashobora kuba nta kibazo afite na mwarimu ari mwiza ariko ibyo amasomo adateguwe neza ngo agere kucyo abantu bifuza ko umwana azamenya.

Dr. Flora Mutezigaju avuga ko hari byinshi byakozwe, hari n’ibindi bizakorwa kugira ngo mwarimu abe ashoboye, afite ubushake kandi ashyigikiwe.

Avuga ko ibyo bikubiyemo kubaka amashuri, gukora integanyanyigisho n’imfashanyigisho, ababyeyi  bakibutswa umusanzu wabo mu burezi buhabwa abana babo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB, kivuga ko urugendo rwo kubaka ireme ryabwo ari rurerure kandi ko kugira ngo rugerweho hakenewe uruhare rwa buri wese.

Munezero Jeanne d’Arc

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *