Umwalimu wa Karate (Sensei) akaba n’umuyobozi muri SGI Sports Academy, Fils David Niyongabo yavuze ko abana bakira babafasha kuzamura impano bafite mu mikino itandukanye, ariko bakanabigisha gukunda ishuri, kuburyo ntawihebera siporo ngo yibagirwe amasomo asanzwe yo mu ishuri.
Mu biganiro bitandukanye hakunze kugarukwa ku banyempano cyane cyane muri Siporo no mu Muziki bagiye bagira amahirwe atandukanye ariko ntibayabyaze umusaruro kuburyo bwuzuye kubera ikibazo cy’ururimi, impamyabushobozi cyangwa ubundi bumenyi bakabaye barakuye mu ishuri.
Sinsei Fils David Niyongabo avuga ko haba muri Basketball, Football na Volleyball, bakora kuburyo abana bakira bazavamo abanyamwuga muri iyo mikino ariko baranakurikiye kandi bagatsinda neza amasomo yo mu ishuri.
Yitanzeho urugero avuga ko ari umuco bakomoye ku wabatoje kuko yabasabaga Indangamanota mbere yo gukora ibizamini byo kuzamuka mu mikandara.
Ati “Tucyiga mu mashuri abanza twakundaga Karate, twatozwaga nubundi n’uwo dutozwa na we Guy Didier ni we Sensei [Mwalimu] wacu. Nibuka ko mbere yo gukora ikizamini kikuzamura ku mukandara yabanzaga kukubwira ngo uzabanze uzane indangamanota yawe turebe uko ku ishuri byagenze.”
Avuga ko ibyo byatumaga abari gusubira inyuma mu ishuri abakebura, bakumva ko mbere yo kuba umukinnyi mu mukino ukunda ugomba kubanza kuba umunyeshuri utsinda neza.
Ati “Kenshi twakoraga ibizamini mu biruhuko. Kuba uzi karate uniteguye ntabwo byabaga bihagije ahubwo byanajyanaga n’amanota wanagize no ku ishuri. Waba utagize amanota meza ku ishuri, bikaba ngombwa ko hari ubwo bakubwira bati ‘noneho ba urekeye twe ntabwo dushaka abakarateka b’abanyeshuri, ahubwo dushaka abanyeshuri b’abakarateka.’ Ni ukuvuga ngo ishuri niryo ribanza hanyuma siporo tukayigira iya Kabiri.”
Sensei Fils avuga ko uwo muco ariwo nabo batoza abo bigisha kugira ngo bazavemo abanyamwuga bakomeye.
Ati “Bigatuma ku ishuri wigana umwete ugashyiramo imbaraga, kugira ngo uzagire amanota meza yo ku ishuri no muri karate ugakora neza kugira ngo uzemererwe gukora ikizamini kikuvana ku rwego rumwe ujya ku rundi. Ibyo ntitwabitaye umuco urahari nibyo abana tubigisha buri munsi.”
Akomeza agira ati “Niyo mpamvu na porogaramu yacu iyo abana batari mu biruhuko tuyishyira muri wikendi gusa. Kugira ngo indi minsi isanzwe abana bibande ku masomo yabo.”
SGI Sports Academy ni Ikigo ababyeyi bajyanaho abana babo mu biruhuko no mu mpera z’icyumweru kugira ngo kibatoze ubuhanga mu mikino bakunda irimo, football, Basketball na Volleyball. Bakira abana bato kuva ku myaka Ine kugeza kuri 17.



