Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana benshi bo muri Afurika bashonje, barwaye imirire mibi kandi batiga, kuburyo abasaga 86% bafite imyaka 10 badashobora gusoma umwandiko woroheje mu rurimi kavukire cyangwa urwo bisanzuyemo.
Ni ubwa Karindwi ku mibereho myiza y’abana muri Afurika bukorwa n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere impinduka za Politiki zishyigikira imibereho myiza y’umwana muri Afurika (ACPF).
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ‘imiterere y’ikibazo cy’ubukene bw’abana muri Afurika’. Ubukene bw’abana (Child Poverty Index) ni kimwe mu bipimo mpuzamahanga bigaragaza uko abana babayeho hashingiwe ku buryo babona ibyangombwa nkenerwa by’ibanze bituma bagira imibereho myiza.
Harebwa ku byiciro bitandukanye birimo Imirire, imibereho, uburezi, uko babayeho mu miryango niba barya, bambara, isuku n’isukura n’ibindi byangombwa by’ibanze abana bakenera kugira ngo bakure eza kandi bafite ubuzima bwiza.
Ubwashyizwe ahagaragara bwerekana ko 59% by’abana bakennye ku Isi ari abo muri Afurika. Ni abarenga 53% by’abana bose bo muri Afurika. Muri abo bana, 60% bahura n’ibibazo byo kubura iby’ibanze mu buzima bwabo, bivuze ko babaho mu bukene bukabije.
Ibihugu bifite abana babona ibyangombwa nkenerwa mu mikurire yabo ku isonga haza Seychelles aho 0.6% by’abana b’icyo gihu aribo batabibona na Tunisie iri kuri 1.2%.
Abana bo muri ibyo bihugu biga neza amashuri y’ibanze, bakabona amazi yo kunywa, ibikorwaremezo by’isuku n’isukura, kurya, kwambara, kuvuzwa n’ibindi.
Ni mu gihe ibifite abana bamerewe nabi cyane bibimburirwa na Sudani y’Amajyepfo aho 93.8% batabona ibyangombwa by’ibanze bakabaye babona, hagakurikiraho na Nijeri iri kuri 92.8% by’abana bose mu gihugu.
Muri ibyo bihugu abana nta munezero, kurya, kwambara, kugira aho kuba, no kubona amazi yo kunywa biragoye kuburyo benshi bicwa n’impiswi, Malaria, inzara ikabije n’imirire mibi.

Ibyo bihugu byananiwe gushyiraho ingamba zituma abana babona iby’ibanze bemererwa mu burenganzira bwabo, nkuko raporo y’ubushakashatsi ibigaragaza.
Iyo raporo ivuga ko ibyo bigaragaza gutsindwa kwa Guverinoma zananiwe kubahiriza ibikubiye mu masezerano Nyafurika y’uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana n’amasezerano ya Loni ku burenganzira bw’umwana byashyizeho umukono.
Raporo igaragaza ko kimwe cya kane cy’ibihugu bya Afurika bifite inzara ikabije. Ni igipimo cyazamutseho 20% uhereye mu 2020.
Abana 90% ntibabona ibyo kurya by’ingenzi ku munsi, naho 60% ntibarya Gatatu ku munsi.
Ikibazo cy’imibereho mibi mu bana gitizwa umurindi n’amapfa, imyuzure, intambara, no kutagira amazi meza mu bihugu byinshi bya Afurika.
ACPF yakoze ubwo bushakashatsi ihamagarira ibihugu bya Afurika gushyiraho gahunda na porogaramu bireba imibereho y’abana n’ingengo y’imari ibigenewe kandi ibigo bya leta, iby’abikorera n’imiryango itari iya leta bagafatanya.

