Abana ba Ukraine Bashimuswe n’Uburusiya Bagomba Kurekurwa-Minisitiri Muri Ukraine

Amakuru Mu Mahanga Uburenganzira Bw' abana

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije muri Ukraine witwa Mariana Betsa avuga ko isi igomba gushyira igitutu ku Burusiya bugasubiza Ukraine abana bayo bwashimuse.

Avuga ko mu ntambara Ukraine imaze imyaka hafi ine irwana n’Uburusiya abana ba Ukraine bahuye n’akaga karimo no kubashimuta.

Ibindi byago abo bana bahuye nabyo birimo kwicwa n’amasasu, inzara n’indwara.

Minisitiri Betsa avuga ko ibyo kugarurira Ukraine abana bayo bashimuswe ari ikintu kitagibwaho impaka.

Ati: ” Iby’abana bacu ntibigirwaho impaka, ngo tuvuge ngo nimubaduha tuzabaha amabuye cyangwa ikindi. Asanga kugira ngo hagire ibiganiro bifatika byo kurangiza intambara bibe, kimwe mu byangombwa bigomba kubanza ari uko abo bana ‘bagarurwa iwabo”.

Avuga ko hari n’amahanga ahuza na Ukraine kuri iyo ngingo, akavuga ko abana ba Ukraine batwawe muri Burusiya bakwiye gusubizwa iwabo nta mananiza namba.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije muri Ukraine avuga ko gusaba ko bariya bana bacyurwa bishingiye kandi k’umutimanama wa buri muntu ushyira mu gaciro.

N’ubwo yemeza ko ibyo ari uko bimeze, ku rundi ruhande iki kibazo ngo kireba abayobozi b’Uburusiya mbere na mbere.

Ikibabaje ariko, nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Ukraine abivuga, nta bushaka bw’Uburusiya bubigaragaramo.

Yemeza ko kuba Uburusiya bubigendamo biguru ntege ari ubunyamaswa kuko ari uguhemukira abana ba Ukraine no kuyihima ngo izabure amaboko.

Hagati aho, ubuyobozi bwa Ukraine buvuga ko abana bayo bashimuswe bamaze koherezwa mu bice by’imbere mu Burusiya, igihugu cya mbere kinini ku isi.

Amazina yabo n’aho bakomoka byamaze guhindurwa kandi Politico yanditse ko uriya muyobozi yayibwiye ko abo bana batemerewe kuvuga ururimi rw’iwabo.

Mu mezi yakurikiye intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Vladmir Putin kuko ngo muri iriya ntambara hari aho yakoze ibyaha by’intambara.

Muri ibyo byaha, harimo no kuba abo bana ba Ukraine barajyanywe bunyago nk’uko abayobozi ba Ukraine babyemeza.

Intambara ya Ukraine n’Uburusiya yatangiye muri Gashyantare, 2022, ubu ikaba igiye kugera mu mwaka wayo wa kane.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *