MINEDUC yatanze igisubizo ku mashuri adafite ibibuga harimo no gukoresha amastade ayegereye

Amakuru Imyidagaduro

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, (MINEDUC) Rose Baguma, yavuze ko hari ibigo by’amashuri bidafite ibibuga kuburyo bibangamira imyidagaduro y’abanyeshuri babyigamo, ariko yibutsa abayobozi babyo ko ‘Politiki y’imikino mu mashuri’ ibemerera gukoresha ibibuga bibegereye harimo n’amastade usanga akinirwaho rimwe cyangwa kabiri mu Cyumweru nubwo yaba ay’amakipe manini.

Iyo iyi Minisiteri ivuga ibigo by’amashuri bifite ibibuga ireba ibibuga by’ibanze aribyo; icy’umupira w’amaguru, icya Basketball n’icya Volleyball kuko usanga ahanini bishobora gukoreshwa no ku yindi mikino.

Imibare mishya ya MINEDUC yerekana ko amashuri angana na 41% ariyo afite ibibuga by’umupira w’amaguru, Volleyball ni 40% naho muri basketball ni 14%.

Rose Baguma avuga ko ku rundi ruhande hari ibigo by’amashuri bidafite ikibuga na kimwe ndetse n’ahari ubutaka buto abana bifashishaga hubatswe ibyumba by’amashuri mu gihe cya Covid-19.

Ati “Ariko na none tukagira icyiciro cya Kabiri cy’Ibigo by’amashuri usanga afite Ikibuga kimwe, cyangwa se gitoya cyangwa bibiri bitoya nabyo ugasanga n’ubundi Abanyeshuri ntabwo bakwirwaho ibyo ndabivugira kimwe na bya bigo usanga nta kibuga na mba ni amashuri ahagaze na hahandi bari bafite muri Covid muri 2020 twahubatse ibyumba by’amashuri.”

Avuga ko ku bigo by’amashuri bidafite ibibuga, Politiki y’imikino mu mashuri iteganya ko ibikorwaremezo by’imyidagaduro bisaranganywa nubwo ishyirwa mu bikorwa ryayo rigorana.

Ati “Muri Politiki y’imikino mu mashuri kubera ko n’ubundi imirongo migari dushyiraho yaba muri Mindeduc cyangwa n’ibindi bigo, dufatanya n’abandi byaba ibya leta n’ibyigenga. Aho ho tubivugaho iki? Tuvuga gusaranganya. Ahari ibibuga hose no muri Politiki birimo yewe na za stade kuki se abana batazikoresha? Ubundi nabyo birimo ariko wenda ishyirwamubikorwa niryo rigorana.”

Baguma avuga ko usanga hari stade zirimo iz’amakipe manini usanga zikoreshwa iminsi mikeya mu Cyumweru, akavuga ko ibigo by’amashuri bisabwa gusa gukorana n’abazifite mu nshingano ubundi abana bakaba bahakinira.

Ati “Hari aho usanga hari stade zihari ntacyo zikora, wenda hari amakipe manini akina mu mpera z’Icyumweru ariko indi minsi ugasanga ntabwo zikoreshwa. Muri Politiki dusaba ko ibigo by’amashuri bikorana, yaba ku Murenge ahantu hose hari ikibuga hashoboka bakaba bahakoresha.”

Isesengura Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu, Cladho na World Vision baherutse gukora ryagaragaje ko abana 45.7%, bishimira gukinira ku ishuri, nk’ahantu hatekanye cyangwa se aho baba bari kumwe na bagenzi babo bigana.

Politiki y’Iterambere rya Siporo mu Rwanda muri rusange yerekana ko Imikino itandukanye igamije kurera abanyamwuga muri yo arinayo mpamvu y’ibikorwa remezo byayo leta igenda ishyiraho.

MINEDUC nayo ishishikariza ibigo by’amashuri bifite ibibuga kubikoresha kandi abana bakabigiriraho umusaruro ufatika uruta gukora siporo nk’isomo ryo mu Ishuri.

Korohereza abana kubona ibikrwaremezo by’Imyidagaduro ni bumwe mu buryo bwo kubafasha kuzamura impano zabo kuburyo bamwe bazaba batunzwe na zo mu bihe biri imbere.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *