Umwalimu muri Kaminuza akaba n’Umuhanga mu by’Imitekerereze, Kubwimana Onesphore agaragaza ko umwana uhabwa umwanya wo kwidagadura agira amahirwe yo gukurana ubushobozi bwo; kwikemura ibibazo, kugenzura amarangamutima ye, kumenya ko instinzi itegurwa, gukorana n’abandi neza no kuzuzanya kandi akagira umubiri ufite ubuzima bwiza.
Mu kiganiro cyihariye yahaye IJAMBORYUMWANA, Kubwimana yavuze ko hari ababyeyi bumva ko kugaburira umwana no kumuha ibindi akeneye nk’imyambaro bihagije, ariko ntibazirikane ko umwana akeneye umwanya uhagije wo gukina n’abandi.
Hari abo usanga bashaka ko abana bamara umwanya wabo wose basubira mu masomo, byagera mu biruhuko bakabagumisha mu rugo ngo batazerera.
Kubwimana avuga ko umwana wakuriye muri ubwo buzima aba atandukanye cyane n’uhabwa umwanya wo kwidagadura uko bikwiye, kuburyo n’igihe babaye bakuru iryo tandukaniro ryigaragaza.
Yifashishije urugero ry’Umupira w’amaguru (football) aragaruka ku bintu bine by’ingenzi umwana ukina akurana bikazamufasha kugeza mu busaza.
Ubushobozi bwo gukemura ibibazo
Kubwimana avuga ko mu mikino itandukanye abana bakina, bungukiramo ubumenyi n’ubuhanga bwo gushaka ibisubizo, kuko akenshi buri wese aba ashaka gutsinda kandi bigasaba gukoresha ubwenge, bwo gutegura imitego y’uwo bahanganye.
Ati: “Hari icyo bita ‘Cognitive development’ aho umwana iyo akina, akina n’abandi, akina neza hari ikintu gihinduka mu myumvire n’imitekerereze ye. Buriya iyo abana bari gukina aba ari gutekereza neza.
Dufate urugero nk’umwana ukina umupira w’amaguru, atangira gutekereza ati ‘kuki nakinnye gutya ndaza kumuca hehe kugira ngo mucenge?’
Cyangwa akavuga ati ‘ni irihe kosa nakoze kugira ngo badutsinde igitego?’ icyo gihe yigiramo akantu ko gukemura ibibazo cyangwa ko gushaka ibisubizo ubwonko bwe bugenda butera imbere mu gukemura ibibazo.”
Kwita ku marangamutima no gutegura instinzi
Muri uko gukina habamo gutsinda no gutsindwa. Kubwimana avuga ko buhoro buhoro uwatinzwe amenya ko agomba kugira icyo ahindura kugira ngo na we yishyure igitego cyangwa ubutaha azatsinde.
Ibyo bikajyana no kwiga ko gutsinda no gutsindwa bibaho, amarangamutima ye ntabyare amahane igihe hari ibyo atabashije kugeraho, ahubwo akavamo umuhate wo gutegura no gukosora amakosa kugira ngo ubutaha azagere ku ntego.
Ati “Hari akandi twita ‘Social-emotional development’ kuburyo umwana amenya hahandi ho kugira ngo amarangamutima ye arayagenza ate? Dufate atsinze igitego arishimye arishima ate? Noneho nibatsindwa, aramenya ko gutsindwa bibaho ahubwo agategura uburyo ubutaha na we azatsinda kandi ntibibe intambara ntibarwane ntibivemo amahane.
Umwana akiga kubana n’abandi akamenya ko gutsinda bibaho iyo wabiteguye, akamenya ko iyo utabiteguye gutsindwa bibaho. Ibyo rero binafasha mu buzima busanzwe ko amenya gutegura ibyo ashaka kugeraho.”
Imikoranire n’ubwuzuzanye
Kubwimana avuga kandi ko muri kwa gukina abagize ikipe basabwa gukorana kugira ngo igiteko kiboneke. Icyo gihe umwana ukina akorana na bagenzi be hanyuma bwa bumwe bubatse bukabyara umusaruro.
Ati “Akandi rero nababwira gakomeye ni ‘communication’ iyo abana bari gukina hazamo no guhanahana amakuru, uburyo aganira na mugenzi we. Kwakundi avuga ngo nyura aha, mpereza. Ibyo bibyara ikintu twakwita ubwuzuzanye akahigira gufatanya n’abandi. Akamenya ko kugira ngo agere ku ntego ze, ku nstinzi ye ari uko aba yakoranye n’abandi. Ari mu kazi biramufasha, ari mu buzima busanzwe cyangwa ari mu rugo.”
Kuri iyi ngingo ngo bifasha n’umwana mu ishuri akameya ko ibyo atumva ashobora kwegera mugenzi we akamusobanurira na we akabitsinda cyangwa na we agatanga umusanzu we.
Ati “Iyo ari umwana mu buzima busanzwe amenya ko kugira ngo agire icyo akora agere ku ntego ze aravugana, arakorana n’abandi. Ndetse niba ari no kwiga akamenya ko ibyo atumva ashobora kubyigana n’abandi akabyumva akamenya ko bamufasha na we akabafasha agatanga umusanzu we.”
Kubwimana avuga ko ibi bikura bikazarinda umwana kuba nyamwigendaho no mu kazi ke ka buri munsi kugeza no mu zabukuru.
Ati “Ibyo rero nibyo bikuramo umuntu ugasanga no mu buzima busanzwe avuyemo umuntu uzi gukorana neza n’abandi. Hari akazi ushobora kugeramo ugasanga umuntu ni nyamwigendaho, akabati aragafunga wamubwira n’impapuro ati ‘zashize’ ariko iyo ari umuntu uzi gufashanya amenya ko na we ejo zizamushirana agasaba bagenzi be ubuzima bugakomeza.”
Kugira umubiri ukora neza
Kubwimana asoreza ku ngingo izwi na benshi nk’akamaro k’imyitozo ngororamubiri ku bato n’abakuru, gusa nayo agashimangira ko ari ingenzi kuko umwana akurana ubuzima bwiza umubiri we ukora neza.
Ati “Hari akandi navuga rero ka ‘Physical development’ ko kuba umwana arakura mu magufwa arakomeza imitsi irakomera arabira ibyuya umubiri ukore neza ubuzima nyine bukagenda bukaba bwiza nkuko n’abaganga bajya babidutegeka.”
Uyu muhanga agaragaza ko ikibazo gihari gituma na bamwe mu babyeyi bafungirana abana bakabavutsa amahirwe yo gukina imikino bakunda ariko imyubakire itubahiriza ibyo guteganya aho kwidagadurira.
Site zo guturamo zibaye zirimo ibikorwaremezo by’imyidagaduro, asanga byatuma ababyeyi barekura abana kuko baba bazi aho babashakira.


