Inkuba yakubitiye iwe umugore wonsaga wari utuye mu Mudugudu wa Kanyabirayi, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze iramuhitana ariko umwana wonkaga arayirokoka.
Mushakimana Deborah w’imyaka 25 y’amavuko yakubiswe n’inkuba kuri uyu wa Gatandatu mu mvura nyinshi yaguye irimo n’umuyaga ukomeye.
Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyari kiriwe gitangaza ko mu Rwanda hose hari bugwe imvura ishobora kuzamo inkuba mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo uyu mubyeyi witabye Imana, akaba yari yarashakanye na Hashakimana.
Imvaho Nshya yanditse ko iyo nkuba yamukubitiye mu ruganiriro, ariko umwana yonsaga arayirokoka.
Abaturanyi be bavuga ko batunguwe n’urupfu rwe kuko inkuba yamukubise atari ahantu hashyira abantu mu kaga harimo munsi y’ibiti cyangwa ngo abe yari arimo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bikunda kwibasirwa n’inkuba.
Umuturanyi umwe ati: “Twumvise ko Mushakimana inkuba yamukubise. Ni ibintu bibabaje cyane. Nta kintu na kimwe twigeze tumenya cyaba cyatumye ahura n’iki kibazo, gusa tuzi ko mu bice byo hafi y’Ibirunga inkuba zikunze gukubita abantu n’amatungo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien nawe yemeje ko uwo mugore koko yazize inkuba.
Ati: “Amakuru twamenye ni uko Mushakimana yakubiswe n’inkuba yakomotse ku mvura idasanzwe yaguye uyu mugoroba. Yari yicaye mu nzu, nta televiziyo yari afite ndetse nta telefone, bityo nta na kimwe umuntu yavuga ko cyaba cyateje iyi mpanuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasabye abaturage kwitonda no kwirinda mu bihe by’imvura nyinshi.
Yibukije abaturage kwirinda gusohoka mu mvura, kwitwara neza igihe imvura iguye, kwirinda kwitwikira umutaka mu bihe nk’ibyo no kwirinda gukoresha televiziyo cyangwa kwitaba telefone mu gihe cy’imvura.
Yanasabye abubaka inzu gushyiraho imirindankuba kugira ngo barinde inyubako zabo n’abazirimo.
Inkuba nicyo kiza gihitana Abanyarwanda benshi nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubutabazi , MINEMA.
