Dr. Eddy Ndayambaje uyobora ibitaro bya Nyagatare yemeza ko konsa bituma nyababyeyi isubirana vuba.
Hejuru yabyo, hiyongeraho ko n’umwana wonse amezi atandatu nta kindi ahawe, agira umubiri ukomeye utazapfa kurwaragurika nakura.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo konsa wabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba niho yabivugiye.
Ndayambaje avuga ko ubuzima bw’umwana butangirira mu nda ya Nyina akimusama bityo ko akwiriye kwitabwaho cyane kugeza umwana agize imyaka ibiri.
Mu byiza byo konsa umwana mu gihe cy’amezi atandatu nta kintu na kimwe umuvangiye bigaragara na nyuma y’uko acutse.
Dr. Eddy Ndayambaje ati: “Iyo uhaye umwana ibere akonka amashereka, abona intungamubiri zose zishoboka, rero igihe umwimye ibere, uba umwimye intungamubiri zose. Kumwonsa bituma yubaka ubudahangarwa mu mubiri we, bikanamurinda kurwaragurika. Iyo wonkeje umwana, amashereka aramurinda akamufasha kongerera umubiri we abasirikare bo kumurinda kuzarwaragurika’’.
Dr. Ndayambaje yavuze ko umwana wonse neza adashobora kurwara impiswi, umusonga, asima, diyabete zifata abana n’izindi.
Avuga ko umubyeyi wonkeje neza umwana we bimufasha gutuma nyababyeyi isubirana vuba, bikanamurinda kubyibuha cyane.
Ati “… Burya nyababyeyi hari uburyo yiyongera iyo wabyaye rero mu bigomba gutuma nyababyeyi isubirana harimo no konsa neza umwana kuko bituma isubirana vuba. Umubyeyi wonkeje umwana neza bimurinda kuva kuko bihita bihagarara, bikanagabanyiriza umubyeyi ibyago byo kurwara kanseri y’ibere”.
Dr. Ndayambaje yavuze ko umubyeyi wonkeje umwana we neza adashobora kugira ibilo byinshi nubwo yaba anywa igikoma ahubwo bituma agira umubiri mwiza.
Byongera n’urukundo hagati ye n’umwana.
Yasabye ababyeyi bose kwirinda kuvangira umwana ibindi biryo n’amashereka mu mezi atandatu ya mbere kuko muri ayo mezi atandatu amashereka aba yihagije, akubiyemo ibintu byose umwana akeneye.
Imibare igaragaza ko ababyeyi bonsa mu Rwanda bagabanutse kuko mu mwaka wa 2015 bari 87% ariko muwa 2020 bagera kuri 81% mu gihe ku rwego rw’isi bagabanutse cyane bakagera kuri 38%.
