Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (Cladho) n’Umuryango Mpuzamahanga wa Gikristo (World Vision) bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bureganzira bw’umwana bwo gukina harebwa ku bikorwaremezo by’imyidagaduro mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwibanze kuri ibyo bikorwa remezo mu mashuri, mu giturage no muri Site zo guturamo harimo Imidugudu y’Icyitegererezo mu mijyi no mu byaro.
Kuri uyu 5 Kanama 2025 nibwo raporo y’Isesengura ryabwo yagejejwe ku nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze y’ubutaka, Abanyamadini, sosiyete sivile n’abandi bashobora kugira icyo bakora kuri icyo kibazo.
Atangaza ibyavuye mu bushakashatsi, Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa bya Cladho yavuze ko basanze hari n’imidugudu y’icyitegererezo itarateganyije ibikorwaremezo by’imyidagaduro birimo uwa Karama mu Karere ka Nyarugenge uzwi nka Norvege.
Ati “Hari n’aho twabonye mu Mugudu w’Icyitegererezo wa Karama kugira ngo abana bakine bagomba kubanza kwandikira Umurenge ngo ubatize Ikibuga cyo gukiniraho kuburyo hari n’igihe bandika bakamara amezi atatu batarasubizwa. Rero niba biba ngombwa ko basaba uburenganzira bwo gukina ni ikibazo gikomeye cyane. Dutanga icyifuzo cyuko ikintu cy’imyidagaduro gikwiye kwitabwaho cyane.”
Mu bayobozi b’inzego z’ibanze babajijwe 50% bagaragaje ko nta porogaramu zo gufasha abana gukina zihari, 44% bagaragaza ko zihari ariko zidakora, 3.8% bagaragaza ko hari izo bateganya.
Umuyobozi mu ishami ry’igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nsabimana Vedaste yavuze hagiye gushyirwa imbaraga mu nzego z’ibanze kugira ngo porogaramu zifasha abana gukina zidakora zikore.
Ati: “Nkuko mwabibonye ubushakashatsi bwagaragaje ko hari porogaramu zidahamye ziri ku rwego rw’Umudugudu. Turashyira mu bikorwa porogaramu zisanzwe twibande no guhanga udushya niba abantu bageze ku rwego rwo kwiyubakira Kaburimbo n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye ntabwo byananirana yaba imidugudu mishya irimo kugenda yubakwa yaba no ku rwego rw’umudugudu usanzwe kugira ngo hashakwe ibikorwaremezo n’abaturage babigizemo uruhare.”
Muri rusange ariko ngo hari n’aho ibibuga byahoze hirya no hino mu giturage byagiye bihingwa ibindi bigakomwa kubera izindi gahunda zitandukanye za leta.
Murwanashyaka ati “Ikindi kintu twabonye ni uko ibibuga byinshi byarahinzwe, hari Politiki ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo guhinga ahantu hose kuburyo usanga n’ibibuga byabaga mu giturage bari kubihinga. Hari Politiki y’Ibidukikije yo kurengera ibishanga, ibibuga byinshi byabaga mu bishanga nabyo barabikomye, kuburyo mu byukuri ntahantu ho kwinyagamburira abana bafite.”
Umuyobizi ushinzwe Imari muri World Vision, John Rich Kireri yasabye abagira ibyo bakora bose guteganya aho umwana azidagadurira kuko ari umuntu ukwiye ibyiza kugira ngo akurane ubumuntu n’urukundo.
Ati “Dushyize mu gaciro ubuzima bw’ubuto butarimo gukina ntagisobanuro bwaba bufite. Gukina ntabwo ari ukwinezeza gusa. Ni uburenganzira bw’ibanze bw’umwana. Gukina niho ubucuti butangirira, niho bakura ibyishimo […] Iyo tubujije abana gukina ntabwo tuba tubambuye ibyishimo gusa; tuba tubambuye icyizere, ivumburamatsiko, n’ubwisanzure bwabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Safari Emmanuel yavuze ko ikikibazo basanze kigomba kujya ku meza y’abo kireba kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwo gukina bwongere bwitabweho mu gushyiraho ibikorwaremezo.
Ati “Tubona amashuri yubakwa hari n’aho ari hirya no hino mu Ntara zose hari amashuri ariko iyo ugiye kureba usanga abana nta burenganzira bafite kuri rya hame ryo kwidagadura. Icyo twasabaga ni ukugira ngo icyo kintu cyitabweho, ibyakozwe aho bishobora gukosoka bikosoke ibikorwaremezo bihinduke abana babone aho bakinira. Ndetse si no mu bigo by’amashuri gusa no mu Midugudu no mu Mirenge no mu Tugari haboneke ibibuga by’imyidagaduro.”
Mu mashuri ibigo 51% bifite hamwe na hamwe ho gukinira ariko hatoya, 47.1 ntakibuga cy’imyidagaduro bagira mu gihe. Mu bigo 129 bagezemo bakora iri sesengura bisanzwe 55% bidafite ikibuga na kimwe. 36% bafite ubutaka ariko ntabushobozi bwo kubyubaka naho 4 nibo babifite.
Gushyiraho ibibuga by’imyidagaduro byumvikana nka Politiki nziza yo guhanga imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi kuko hari aho bituma impano zikura ndetse zigatunga benshi.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi ho kongera ibibuga biracyari ihurizo kuko ahabonetse ubutaka icyihutirwa kiba kuhubaka icyumba cy’ishuri kugira ngo ubucucike bugabanyuke.
Hari umuyobozi muri iyo Minisiteri wavuze ko kimwe mu bisubizo bishoboka ari uko Ibigo bituranye byajya bisangira ikibuga.
