Mu gihe cy’ibiruhuko, abana bo mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi babo kutabatererana ngo bahugire mu mirimo bibagirwe kubaganiriza.
Bavuga ko kutabaganiriza byatuma bakomeza gutwarwa n’ikoranabuhanga cyane cyane iry’imbuga nkoranyambaga kandi rigira ibibi byaryo.
Abo bana babivugiye mu mahugurwa baherutse guhabwa ku mikoreshereze iboneye y’izo mbuga, akaba amahugurwa agamije kubarinda kuzaba imbata z’iryo koranabuhanga.
Aya mahugurwa agamije kurinda abana kuba imbata zazo no gukumira izindi ngaruka mbi bahura nazo.
Abo bana babwiye ababahuguye ko imwe mu mbogamizi bahura nazo iyo bari mu biruhuko ari uko umwanya ababyeyi babagenera uba muto kubera guhora mu kazi.
Abana bavuga ko bigishijwe ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga ukiri muto byangiza ubwonko, gusa bagasaba ko no mu rugo hazajya haboneka ababyeyi cyangwa abanda bantu bakuru bakabaganiriza mu cyimbo cy’iryo koranabuhanga.
Hari umwe muri bo wagize ati: “Batubwiye ko kwirirwa kuri telefone cyangwa kuri televiziyo bitera ikibazo ubwonko.”
Undi avuga ko yaje no kumva akamaro kabyo bituma agabanya umwanya yamaraga kuri telefoni Nyina yamuguriye.
Abana baritabira…
Umubyeyi uri mu batangije gahunda yo guhugura abana ku mikoreshereze iboneye y’imbuga nkoranyambaga witwa Sonia Ndasheja avuga ko biri amahire ko umubare w’abana babyitabira wiyongera.
Ati: “Nibyo koko! Ibyo abana basaba byo kuba twahura n’ababyeyi babo birakenewe. Rero nabo tugiye gutangira kubahugura nabo kuko abenshi bavuze ko nabo babikeneye”.
Asaba abandi babyeyi muri rusange kwita ku bana babo, bakababwira uko imbuga nkoranyambanga zikoreshwa mu buryo bwiza kuko kutabikora bibashyira mu kaga.
Abana bahugurwa bafite hagati y’imyaka 10 n’imyaka 18 nk’uko UMUSEKE ubyemeza.
