Hari umusore wo mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro ukekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri w’umuturanyi wabo, amukubise ikibando mu mutwe.
TV/Radio One batangaje ko n’umurambo w’uwo mwana utarava mu bitaro bya Kacyiru ngo ushyingurwe kuko nta bushobozi umuryango w’uwo mwana ufite bwo kwishyura ngo bawuwuhe.
Iki gitangazamakuru kandi cyemeza ko na Nyina w’umwana yajyanywe mu bitaro kubera inkoni yakubiswe inkoni n’ukekwaho kwica uriya mwana.
Nta makuru arambuye aramenyekana ku cyaba cyateye urugomo rwavuyemo urwo rupfu.
Share
