Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Yvan Butera yavuze ko Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi ryatowe ridakuraho cyangwa ngo rivuguruze Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, uburere, kwigisha no gutoza abakiri bato imyitwarire mbonezabupfura.
Yabigarutseho nyuma yuko kuri uyu wa 4 Kanama 2025 Abadepite batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rigizwe n’ingingo nyinshi zakunzwe kugibwaho impaka kuva umushinga waryo watangazwa mu Ugushyingo 2024.
Muri izo ngingo harimo iyo kwemerera umwana w’imyaka 15 kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi adaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurera.
Mu mpaka nyinshi kuri iyo ngingo; harimo izivuga ko bihabanye n’umuco Nyarwanda kwemerera umwana w’imyaka 15 kuboneza urubyaro, nka serivisi y’ubuvuzi yakwisabira ku giti cye.
Hari Abadepite batahwemye kugaragaza ko bikwiye ko mu gihe umwana w’imyaka 15 agiye guhabwa serivisi z’ubuvuzi zirimo no kuboneza urubyaro byajya bimenyeshwa umubyeyi we.
Mu butumwa yatanze nyuma yo gutora iryo tegeko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ko ibyakozwe ari ukujyana n’igihe kandi bidakuraho indangaciro z’umuco Nyarwanda n’Uburere abana basanzwe bahabwa mu Muryango.
Ati “Itegeko rishya ryavuguruye imyaka fatizo yo guhabwa serivisi z’ubuvuzi umuntu adaherekejwe arizo guhabwa amakuru no kwigishwa ndeste no guhabwa izindi serivisi guhera ku myaka 15 kuzamura.
Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ntirikuraho cyangwa ngo rivuguruze Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, uburere, kwigisha no gutoza abakiri bato n’abandi imyitwarire mbonezabupfura.”
Dr. Yvan Butera yavuze ko serivisi zo kuboneza urubyaro ku bana bafite imyaka 15 zitazaba ari izibonetse zose.
Ati “Serivisi twavuze zihabwa ingimbi n’abangavu, ntabwo bivuze ko serivisi washaka yose uzayibona kubera ko twashyizeho iri tegeko…ntabwo umwana w’imyaka 15 cyangwa 16 azajya kwa muganga kubera ko yemerewe serivisi twashyize muri rusange ngo uvuge ko ahisemo kwifungisha. Ntabwo bizaba byemewe.”
MINISANTE yatangaje ko iryo tegeko ari intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda. Ryahuje kandi risimbura amategeko yari asanzwe agenga umwuga w’Ubuvuzi hagamijwe kuyajyanisha n’igihe.
Iri itegeko rigizwe n’ingingo 111 ryongewemo ingingo 20 kugira ngo rirusheho kumvikana na ho izindi 29 zivanwamo.
Umushinga waryo wageze mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 5 Ugushyingo 2024. Kuva icyo gihe impaka zari urudaca ku ngingo; yo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga, imyaka yo kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi, n’iyo gutwitira undi.
Imyaka yo kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi, ibaye 15 ivuye kuri 18 yari isanzwe mu mategeko.
