Abangavu Bakina Mu Ikipe Y’Igihugu Batangiye Umwiherero Wo Guhangana Na NigeriaIkipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu y’umupira w’amaguru yatangiye umwiherero wa mbere muri itatu izakora mbere yo kuzakina na bagenzi babo bo muri Nigeria.Abo bakobwa bafite munsi y’imyaka 20 y’amavuko.Mu minsi itatu ishize, ni bwo umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [She-Amavubi], Cassa Mbungo André, yahamagaye abangavu 25 bagomba gutangira kwitegura Nigeria mu guhatanira kujya mu gikombe cy’isi cya 2026.Mu rwego rwo kwitegura neza Nigeria nk’imwe mu zikomeye muri Afurika, Cassa Mbungo yatangije umwiherero wa mbere muri itatu izakorwa n’abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20.Ni umwiherero watangiye ku Cyumweru tariki 03, Kanama, 2025.Witabiriye n’abakinnyi 25 baherutse guhamagarwa bavuye mu makipe atandukanye yiganjemo akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abagore.Biteganyijwe ko umwiherero wa mbere uzarangira Tariki 09, Kanama, undi ukazaba hagati mu kwezi mu gihe undi biteganyijwe ko uzaba muri Nzeri mu matariki ya 10 ubwo aba bangavu b’u Rwanda bazaba bari hafi kujya gukina umukino ubanza.
U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cya Kabiri cy’ijonjora, nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu gihe Nigeria yo itigeze ikina ijonjora rya mbere ry’ibanze.
