Ku wa Gatandatu, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 300 baba mu Bushinwa bijihije Umuganura.
Amafoto yatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa arerekana ababyeyi b’Abanyarwanda bambaye by’umuco wa Kinyarwanda bahera abana amata mu cyansi.
Handitseho ko uwo ari umwanya wo gufasha abana kwishimira umuco w’abatuye igihugu cyabo, ukaba uwo kwishimira ibyagezweho, guhamya ingamba z’igihe kirekire no gushimangira umuco w’ubumwe no gukunda igihugu.

Umuganura w’umwaka wa 2025 ufite isanganyamatsiko igira iti “Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Ambasaderi James Kimonyo yababwiye ko umuganura ari umwanya wo kuganuzanya, kwishimira ibyagezweho, guhiga ibizakorwa umwaka utaha, no gukomeza umuco n’indangagaciro zijyanye n’uyu munsi.

Izo ndangagaciro zirimo gukorana umurava, gukunda igihugu, ubumwe no kwirinda amacakubiri.
Ibindi byaranze uyu munsi ni imbyino gakondo nyarwanda, gusangira amafunguro ya Kinyarwanda, guha abana amata, guhemba abanyeshuri barangije amasomo, umukino w’igisoro, amazina y’inka, amahamba, n’imyidagaduro igaragaza umuco nyarwanda.

Itorero Ishyo, n’abahanzi barimo Intore Masaamba bataramiye abiwitabiriye.
Amafoto: Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa
