Abana B’Uburundi Baracuruzwa

Amakuru Mu Mahanga Uburenganzira Bw' abana

Bamwe mu bantu bakuru bo mu Burundi bavugwaho gushaka abana bo mu miryango ikennye bakabajyana mu bikorwa byakwitwa ‘gucuruza abantu’.

Hari abahitamo gukoresha abana bafite ubumuga ngo bajye gusabiriza amafaranga bakuyemo bayabahe, ubundi babe ari bo babagenera.

Umuhanga mu mitekerereze ukorera mu Burundi witwa Delphine Ndacayisaba yavuga ko ubwo ari bumwe mu buryo abantu bakuru bacuruzamo abana.

Asaba ko hashyirwaho uburyo bwo gukumira ibi bintu bitesha agaciro ikiremwamuntu cyane cyane abana.

Uyu muhanga yatangarije ibi Burundi Iwacu tariki 30, Nyakanga, 2025 ubwo Uburundi bwifatanyaga n’amahanga mu kuzirikana ububi bw’ubucakara.

Mu gusobanura uko iki kibazo kimeze, hari urugero rutangwa.

Ubwo hari saa sita z’amanywa, umwe mu bana yabwiye bagenzi be babiri ibyo bagomba gukora ubwo bari bahawe akazi.

Yabwiye umwe ati: “ Hagarara hano, nawe uhagarare kuri ruriya rugi”.

Ayo mabwiriza yayabahereye ku nyubako iri ku muhanda witwa Le boulevard de l’Uprona, ahitwa T2000.

Umwe muri abo bana yabwiye itangazamakuru ko hari ikiraka bahawe n’umugore ukorera aho hantu.

Ati: “ Iwacu ni i Gatunguru. Buri munsi nza hano mu Mujyi. Dukora nk’itsinda, buri wese ahagaze aho agenewe, iyo bigeze saa moya tujya gutanga raporo kuri uwo mugore”.

Uwo mwana w’imyaka 12 avuga ko amafaranga akura muri ako kazi ari yo atuma umuryango we ubona icyo urya.

Avuga ko umuryango we ugizwe n’abana barindwi batabana na Se kuko yataye umuryango ajya muri Tanzania, ubu imyaka ibaye ibiri ataragaruka.

Kubera ibibazo biri mu muryango we, kandi akaba ari mukuru, uwo mwana yasanze akwiye kuva mu ishuri akajya gushakisha uko barumuna be bato cyane na Nyina babaho.

We na bagenzi be bakorera uwo mugore, buri munsi bamwinjiriza amafaranga y’Uburundi ari hagati ya 10 000 na 15 000 BIF.

Undi witwa Tony Butoyi avuga ko ku mafaranga yinjirije Nyirabuja, ahabwaho 50% ndetse ngo hari ubwo atahana 7 500 BIF cyangwa byaba byagenze neza cyane agahabwa arengaho.

Ikibazo kivuka iyo habonetse make kuko hakurwaho ajya mu isanduku y’uwo mugore n’ayakoreshejwe ngo abo bana barye, hanyuma bo bagataha amara masa!

Hejeru y’abana bato bakoreshwa ubwo bucuruzi mu nyungu z’abantu bakuru, hiyongeraho n’abagore baheka abana bafite ubumuga bakajya kubasabisha.

Abo bagore bavugana na bagenzi babo bafite abana bafite ubumuga bakabakodesha hanyuma bakajya kubasabisha ku mihanga.

Binyuze mu kwitwikira umutaka w’uko abantu bagirira impuhwe abana nk’abo, abo bagore bajyana abo bana ku mihanda ituye amaduka agurirwamo n’abakire kugira ngo abo bana baze gusaba.

Kandi koko abaguzi bamwe na bamwe iyo babonye umwana nk’uko asaba bagira impuhwe bakamuha, uwamuzanye[wiyise Nyina] akayakira akayacyura kuko aba yakodesheje uwo mwana.

Hari n’ubwo uwo mugore aba atazi ubumuga uwo mwana afite kuko aba atari uwe nk’uko byagenze k’uwitwa Claudine Nahimana wo muri Bujumbura.

Abanyamakuru bacukumbuye iki kibazo bamubajije ubumuga bw’uwo mwana arya iminwa, avuga ko umwana we ashonje.

Hari abacuruza aba bana bafite ubumuga bamaze kubara neza ayo bari bucyure n’ayo bari busigire Nyina w’uwo mwana wakodeshejwe.

Wa muhanga mu mitekerereze ya muntu witwa Delphine Ndacayisaba asaba Leta gukemura iki kibazo kuko kizagira ingaruka ku baturage mu gihe kiri imbere.

Avuga ko ikibabaje ari uko abana bakorewe ibyo bya mfura mbi bakura nabi mu buryo bwinshi.

Nta rukundo bakurana n’imibanire yabo na bagenzi babo ikaba mibi.

Intimba bakuranye ibabuza kuzatekereza neza ibyatuma biteza imbere bityo n’igihugu kikabyungukiramo.

Kimwe mu byo avuga ko byakemura iki kibazo cyo gucuruza abana ni ukubakira ubushobozi imiryango bakomokamo, ikareka kubafata nk’isoko y’amaramuko kandi basanzwe ari abanyantege nke.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *