Abana B’I Musanze Baganujwe

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Abana bahagarariye abandi mu Karere ka Musanze bahwe amafunguro ari mo n’amata mu rwego rwo kubaha Umuganura.

Umwe muri bo witwa Joanna mu muvugo yahavugiye yashimye ko Abakuru batekereje uwo muhango kuko utuma n’abana bakura bazi amateka yabo n’akamaro k’Umuganura.

Uyu mwana wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Fatima yavuze ko azakura azirikana akamaro kawo.

Abantu bakuru bari bari aho, basangije abana ibiribwa birimo amata, umutsima w’amasaka, ibigori n’ibindi.

Akarere ka Musanze kari mu Turere dufite abana benshi bagifite imirire mibi.

Biterwa ahanini n’imiterere y’aka Karere ituma kuhacukura ubwiherero burebure kandi bwinshi bigorana, bigateza ikibazo cy’inzoka mu bantu cyane cyane abana.

Umwanda utera inzoka zo mu nda zinyunyuza ibyo umwana yariye ntibimugurire akamaro.

Mu rwego rwo kuwirinda ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko hari gahunda ndende yo gutuma isuku iba nyinshi mu ngo.

Bizajyanirana no gushishikariza ababyeyi kugaburira abana igi rimwe buri munsi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *