Ikigo SGI Sports Academy cyishimira ko abana cyakira bashaka kuzamura impano zabo mu mikino itandukanye, barushaho gutera imbere aho bamwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye abandi bagatwara imidari mu marushanwa Mpuzamahanga bitabira mu izina ry’icyo Kigo.
Mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo SGI Sports Academy yatangiye. Kugeza ubu yakira abana bato, ingimbi n’abangavu bari hagati y’Imaka Ine na 17 bashaka kuzamura impano mu mupira w’amaguru, Karate na Basketball.
Abana batorezwa muri SGI babwiye Ijamboryumwana ko uretse kuzamura impano mu mikino bakunda, gukora siporo bibafasha no mu buzima bisanzwe.
Isimbi K. Elvine wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye avuga ko ahakorera mu gihe cy’ibiruhuko. Uretse kwifashisha Karate mu bwirinzi, avuga ko yamaze kubona ko azagera ku nzozi ze zo kuba umwarimu (Sensei) muri Karate.
Ati “Ni byiza cyane kuhakorera kuko nungukiramo ibintu byinshi cyane. Nkuko Karate ibivuga, itwigisha imyitwarire myiza, gukorana umurava n’aho tugeze hose ikadufasha mu buzima busanzwe.”
Cyusa K. David wasoje amashuri yisumbuye mu mwaka ushize avuga ko yatangiye kwitoreza muri SGI mu 2022 ubu akaba ageze ku rwego rwo gutekereza gukinira amakipe akomeye mu Rwanda no mu mahanga.
Ati “Banyigishije gukorana n’abandi, banyigisha kugira ikinyabupfura gushyira ibintu ku murongo no gukorana n’abandi. Ndashaka kugera kure ku rwego rukomeye nka Nshobozwa [Nshobozwabyosenumukiza ukinira REG n’ikipe y’igihugu]. Uyu si umukino wo gukina ngo ube ucuma amasaha.”
Ikindi benshi mu bana bitoreza muri SGI bahuriraho ni uko usanga bahagaze neza mu makipe y’ibigo bigamo kandi bagatsinda neza mu ishuri.
Sensei akaba n’Umuyobozi ushinzwe Imari muri SGI, Niyongabo Fils David, avuga ko abana batoza badahwema kwitabira amarushanwa no guhamagarwa mu makipe y’igihugu mu mikino bakina cyane cyane basketball na Karate.
Ati “Twagize amahirwe nko muri Basketball harimo abana bagiye bagirirwa amahirwe bagahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 mu majonjora wenda ntibigende neza. Muri Karate ho bigeze kure dufite abana bahamagarwa mu ikipe y’igihugu, ubu hari n’uwahamagawe uri mu mwiherero. Hari n’abo natwe tujyana gukina amarushanwa Mpuzamahanga bakabona imidari myiza iba yahataniwe.
Umusaruro umaze kuba munini ariko utari imidali gusa n’imyitwarire y’abana mu rugo. Iyo umubyeyi aje akakubwira ati umwana wanjye ntiyvaga waramubwiraga akagendagakegake ubu byarahindutse, umwana wanjye ntiyatsindaga ubu aratsinda, umwana wanjye ntiyaryaga ubu ararya kuko aba yakoze tuba twamusabye gukoresha imbaraga z’umubiri ahangaha. Ni umusaruro mu Mpande zose, zitali imidali gusa.”
Sensei Niyongabo bakunda kwita Fils avuga ko mu byo batoza bana harimo ko ibintu byose bigomba kujyana no gutsinda neza mu Ishuri.
