Uburusiya Buravugwaho Kohereza Abana Ku Rugamba Muri Ukraine

Amakuru Ijwi ry' Abana Mu Mahanga

Iperereza ryakozwe na BBC ryemeza ko nubwo Perezida Vladmir Putin yatangaje ko atazigera yohereza ku rugamba abantu batarengeje imyaka 18 y’amavuko, abanyeshuri 245 boherejwe yo kandi baguye mu ntambara na Ukraine.

Abo bana baguye muri Ukraine mu myaka ibiri ishize ubwo intambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine yarimbanyaga.

BBC yamenye ko benshi muri bariya bana bagiye mu gisirikare bavuye mu ngando bakoreraga mu matorero y’iwabo, bajyayo ubuyobozi bwacyo bubizi kandi buhita bubohereza ku rugamba bamaze no guhabwa amasezerano y’akazi.

Nubwo ari bake muri izo ngabo, abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko bibabaje kubona abana bajya kugwa mu ntambara kandi ubusanzwe ari bo ibihugu biba byitezeho amajyambere y’ejo hazaza.

Umwe muri bo witwa Alexander Petlinsky yagiye mu gisirikare abura igihe gito ngo yizihize isabukuru y’imyaka 18 yari amaze avutse.

Akigera yo yahise araswa, apfa amaze iminsi 20 ageze muri Ukraine aho urugamba ruhinanye.

Nyirasenge witwa Ekaterina yavuganye amarira menshi ko iwabo bifuzaga ko umuhungu wabo yiga ubuvuzi, akazaba umuganga cyane cyane ko yari asanzwe ari umuhanga mu binyabuzima mu kigo cy’amashuri kiri ahitwa Chelyabinsk.

Uburusiya buvugwaho gushishikariza abaturage kohereza abana mu ngabo nyuma yo kubemerera amafaranga menshi.

Ahenshi muho ubwo bukangurambaga bukorerwa ni mu cyaro, ahiganje imiryango ikennye.

Kugeza ubu n’abana barengeje gato ho imyaka 18 basabwa kujya mu ngabo kandi, nk’uko BBC ibivuga, abasirikare bavuye ku rugerero boherezwa mu bigo by’amashuri kubwira abahiga iby’ubutwari ku rugamba, bakabigisha uko umuntu yihisha umwanzi mu ndake kandi n’abana b’incuke bakabwirwa kwandika utwandiko tugenewe abasirikare bari ku rugamba tubatera akanyabugabo.

Binavugwa kandi ko Tariki 01, Nzeri, 2024 mu Burusiya hatangijwe indi nteganyanyigisho irimo kwigisha abana gukunda igihugu no kubasaba kuzakura bariyemeje kuzakirwanirira ndetse no muri Ukraine.

Ibyo kandi bigendana no kujya mu mashuri y’imyuga kubwira urubyiruko uko amasezerano ya gisirikare aba ateye, inyungu bo n’igihugu babiboneramo n’uburyo bazakora ngo bayasinye umunsi bazaba barangije amasomo.

Imibare yakusanyijwe na BBC ivuga ko kuva intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangira muri Gashyantare, 2022 kugeza ubu, abasirikare b’Uburusiya bafite hagati y’imyaka 18 na 20 baciwe muri Ukraine.

Umubare utaragira icyo uvugwaho n’Uburusiya wemeza ko iki gihugu kimaze gutakaza abasirikare bose hamwe 120,343.

Gusa biragoye cyane kumenya ukuri nyako kw’imibare y’abasirikare baguye ku rugamba cyane cyane iyo itangwa n’uruhande ruhanganye n’urundi.

Nubwo BBC ari ikinyamakuru bivugwa ko kigenga, ntawabura kuvuga ko ari icy’Abongereza bafite ubutegetsi budacana uwaka namba n’ubutegetsi bwa Vladmir Putin.

Ikindi ni uko nta mibare y’abasirikare ba Ukraine(igihugu gishyigikiwe n’Ubwongereza) baguye muri iyi ntambara itangazwa na BBC mu buryo busa n’ubwo ibikoramo iyo ivuga k’Uburusiya.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *