Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gushyiraho irerero ndetse n’icyumba cy’umukobwa mu nyubako zose Polisi y’u Rwanda ikoreramo, kugira ngo umutekano n’icyizere by’umukobwa n’umugore uri mu kazi byiyongere.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, agaruka ku biri gukorwa mu kwita ku mibereho myiza y’abapolisikazi n’abana babo.
Yagize ati “Birumvikana kugira ngo akazi kagende neza, umugore cyangwa umukobwa uri muri Polisi hari ibintu byibanze by’umwihariko akeneye kugirango bimuheshe kumva afite umutekano, icyizere no kumva atuje mu kazi ke.”
ACP Rutikanga yasobanuye ko ari umwanzuro wafashwe nyuma y’uko ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisi b’abagore ryagiye rigaragaza ko irerero n’icyumba cy’umukobwa bikenewe.
Yanavuze ko umubare w’abagore n’abakobwa bakora muri Polisi y’u Rwanda na wo ugenda wiyongera, bituma ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubona ko bikenewe.
Ku ikubitiro, Polisi y’u Rwanda izatangiriza irerero ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali mu bikorwa bizagenda byagurirwa n’ahandi hirya no hino mu Gihugu.

