N’abanyeshuri barimo? Minisitiri Dr. Nsanzimana yakebuye abamara amasaha menshi bicaye

Amakuru Uburezi Uncategorized

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, udahwema gutanga inama zafasha abantu gusigasira amagara, yavuze ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko byombi biteza ibyago byo kurwara indwara z’imutima, guturika udutsi duto tw’ubwonko n’ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa Kabiri.

Ni ubutumwa Minisitiri Dr. Nsanzimana yanyujije kuri X. Bwanditse mu Kinyarwanda n’Icyongereza kandi bushushanyije neza kuburyo ubusomye adashobora kuzongera kurenza isaha yicaye atarahaguruka.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagize ati: “Buri minota 60 wicaye haguruka! Amasaha atandatu ku munsi wicaye byongera ibyago niyo wakora siporo nyuma.”

Yagaragaje ko kwicara cyane byongera ibyago byo kurwara indwara z’imutima ku kigero cya 35%, guturika udutsi duto tw’ubwonko ku kigero cya 14%, ndetse n’ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kurwara diabetes yo mu bwoko bwa kabiri, ugereranyije n’ugerageza guhaguruka akagendagenda.

Uretse indwara zitizwa umurindi no kwicara cyane, anagaragaza ko byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 40%.

Mu rwego rwo kwirinda, Dr. Nsanzimana agira abantu inama yuko nibura bajya bagerageza guhaguruka buri saha, kuko nubwo wakwicara igihe kirekire nyuma ugakora siporo bidakuraho bya byago.

Abanyeshuri bahaguruka buri saha?

Mbere y’impinduka zizatangira mu mwaka w’amashuri utaha wa 2025/26 abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bigaga amasaha menshi ndetse n’ibyo bagombaga kwiga ntibirangire.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku Cyumweru gishize cyibanze ku mavugurura azatangirana n’umwana w’amashuri utaha, yavuze ko abarimu bigishaga basiganwa n’amasaha kuburyo n’ibiteganywa n’integanyanyigisho batabirangizaga.

Ibyo bikumvikanisha ko nta mwanya babonaga wo guhagurutsa abana no kubakoresha udukino tubaruhura ngo boye kwicara igihe kirekire.

Yagize ati “Niba umwana yiga Mugitondo gusa undi akiga nyuma ya saa sita rero kugira ngo ibintu biteguwe abyigemo, byari ibintu bisa nk’aho biremereye ibyo byiciro.

 “Ngiye kubaha urugero, harimo amasaha umunani, y’iminota mirongo ine, mirongo ine. Yigishwaga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Bikazamuka bikagera ku masaha 40 mu Cyumweru ariko ntabwo ashobora gukorwa mu gice cy’umunsi. Bivuga ko abarimu ntabwo bayarangizaga. Bahoraga basigara inyuma cyangwa akavuga ngo reka mbyihutishe.”

Ibipimo mpuzamahanga biteganya ko umwana uri muri icyo cyiciro yiga amasaha 25 mu Cyumweru.

Ingengabihe z’amasomo mu byiciro bitandukanye zerekana ko hari uburyo mu ishuri umwana atakabaye agira ikibazo cyo kwicara cyane kubera udukino iba yarateganyije.

Urugero urebye ku ngengabihe irimo gukoreshwa muri gahunda nzamurabushobozi iri gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa 21 Nyakanga kugeza 26 Kanama 2025, yerekana ko harimo umwanya w’Induhura, n’utumarabute biteza imbere kubara, gusoma no kwandika.

Nibura bikumvikanisha ko umwana agira igihe cyo kwidagadura mu gihe cy’amasomo kuburyo atakwicara igihe kirenga isaha, bityo za nama za Minisitiri w’Ubuzima zikana zikurikijwe.

Gusa ibyo byose hari abarimu batabibonera umwanya kubera amasomo bagombaga gutanga dore ko hari n’ibigo byigishaga ingunga imwe kugira ngo birangize ibiteganyijwe.

Ibyo bihita bigirana isano no kwicara igihe kirekire bishobora gukurura bya byago Minisitiri w’ubuzima atangaho umuburo.

Uretse kuba amavugurura azagira ibyo ahindura,  ubusanzwe abarimu bahagarara igike kirekire, abanyeshuri bakicara igihe kirekire.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *