Inzara iri muri Gaza irakomeye ku buryo hirya no hino ku isi hari abari kwamagana Israel, bakavuga ko iri gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara mu gukura Hamas ku izima ariko bikagira ingaruka ku bana.
Itangazamakuru ryo muri Amerika( igihugu nshuti magara ya Israel) n’iryo mu Burasirazuba bwo Hagati utibagiwe n’iryo mu Bwongereza nka BBC, rivuga ko inzira iri muri kariya gace k’isi ikomeye kurusha ahandi yaba iri ku isi.
Mu handi bavuga hari icyo kibazo ni muri Sudani, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ahandi hatari amahoro arambye.
Muri Gaza, abana barapfa umusubizo, ba Nyina bakirirwa barira kubera kubona uko abana babo bazingamye kubera kubura intungamubiri, ari nako abenshi bahasiga ubuzima.
NBC News yanditse ko hari umugabo w’imyaka 34 uvuga ko n’abagabo bazahaye kubera inzara, bikageza n’aho guhaguruka ngo ugende bigora benshi.
Impamvu y’iyo nzara ni uko Israel yabujije amakamyo menshi atwaye ibiribwa bigenewe abavanywe mu byabo n’intambara imaze igihe muri Haza kubageraho.
Amake muri yo niyo agezayo ifu y’akawunga cyangwa umuceri n’ibindi biribwa ariko bikaba agatonyanga mu nyanja.
Umuganga wo mu bitaro byitwa Al-Shifa Hospital witwa Dr. Mohammed Salmiya avuga ko ‘inzara iri muri Gaza imaze kugera ku rwego ruhanise kandi ruteje benshi akaga’.
Yemeza ko hari benshi mu bo avura kuko imibiri yabo yatakaje imbaraga bitewe n’inzara yabazonze.
Muri Gaza yose haraye habaruwe abantu 19 bapfuye mu gihe cy’amasaha 24 bazize inzara gusa nta bugenzuzi bwihariye NBS News yakoze ngo irebe ishingiro ry’iyo mibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri Gaza.
Abenshi mu bantu 70 bamaze kwicwa n’inzara itewe n’ibura ry’ibiribwa ryakomejwe n’intambara igiye kumara amezi 22 itangiye, ni abana kuko ari 50.
Ubwo hemezwaga ko ibiribwa bigezwa ku baturage ba Gaza, Israel yemereye bike cyane kwinjira mu nkambi bakambitsemo.
Ni inkunga nke kuko yari ije kuramira abantu benshi kandi biganjemo abana n’abagore.
Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres nawe avuga ko kutageza ibiribwa ku bantu bari muri Gaza bibabuza amahirwe yise ‘aya nyuma’ yo kubaho mu gice no mu buryo burima intambara ikomeye.
Ibyo byatangajwe n’Umuvugizi we Stéphane Dujarric.
Ibiribwa bike biherutse kugezwa muri Gaza byaje mu makamyo 25.
Ubwo abantu bazaga gufata ibyo biribwa, basakiranye n’amasasu bivugwa ko yarashwe n’ingabo za Israel zayamisha mu bantu nta kurobanura.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri byo, Umuvugizi w’izi ngabo witwa Lt Col Nadav Shoshani yavuze ko ubuyobozi bw’ingabo za Israel buri kugenzura uko ibintu byagenze ariko ko imibare itangazwa n’abanyamakuru ihabanye n’ibyo izi ngabo zasuzumye.
Gaza ni Intara nto cyane ariko ituwe n’abantu Miliyoni 2.1 kandi abo bose bakeneye kurya neza kandi bagahaga, ababikeneye kurusha abandi bakaba ari abana.
