Ikibazo si umubare w’impinduka-Minisitiri Nsengimana asubiza abibaza ku mpinduka zikunze kuba mu Burezi

Amakuru Uburezi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko impinduka zikunze kubaho mu Burezi zikorwa kugira ngo bujyanishwe n’igihe, bityo ko abantu bakwiye kujya bareba ikigamijwe kurusha kwibaza ku bwinshi bwazo.

Yabigarutseho mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku Cyumweru taliki 20 Nyakanga 2025 cyibanze ku mavugurura aherutse gutangazwa na Minisiteri y’Uburezi.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga ku mpinduka za hato na hato mu rwego rw’uburezi, zitavugwaho rumwe, Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko hari Impamvu zituma impinduka zigomba kubaho kandi byose bikorwa mu nyungu z’ireme ry’uburezi.

Ati “Ugomba kujyana n’igihe, ugomba kureba ibyo ukora ukareba niba birimo gutanga umusaruro ukareba niba hari ukuntu byarushaho, noneho wagira icyo ubona ukabishyira mu bikorwa kugira ngo umusaruro utubuke. Rero iyo tureba cyane cyane iyo urerera igihugu, uravuga uti icyo tugamije kugeraho nk’igihugu ni iki? Birasaba iki? Iyo tubonye hari icyo dushobora kubakira ku byari bisanzwe bihari, icyo turabiganiraho mu burezi tukabiganirizaho n’abandi, noneho tukabishyira mu bikorwa.”

Yavuze ko iyo ariyo mpamvu yagombye gutuma abantu bareba icyo impinduka zigamije kurusha kureba ubwinshi bwazo.

Ati “Rero iyo uvuga ngo impinduka nyinshi ngo impinduka nkeya sinzi ukuntu umuntu abipima. Si umubare w’impinduka ahubwo ni ukuvuga ngo ibyo izo mpinduka zigamije iki? Zirakemura iki?”

Impinduka nshya zaganirwagaho, zirimo izijyanye n’icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye, n’izijyanye n’imyaka itatu ya mbere y’amashuri abanza.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko izo mpinduka zari zimaze iminsi zigwaho kandi zavuye mu byifuzo by’abarimu n’ababyeyi barenga ibihumbi bitanu.

Ati “Ntabwo ari ibintu bishya bimaze igihe tubyigaho ndetse hari abantu benshi twabiganirijeho, mbere yuko bishyirwa mu bikorwa. Twavuganye n’ababyeyi, abarimu, abakuru b’amashuri n’abandi basaga ibihumbi 5,500 ibyinshi turi gushyira mu bikorwa ni ibyavuye muri ibyo biganiro.”

Impinduka ziherutse gutangazwa; zirimo kuba amashami abarangije Icyiciro rusange (Tronc Commun) bahitamo yarakubiwe muri atatu gusa kandi abayigamo bakazajya bahurira ku masomo y’Imibare [nubwo yose itazajya iba ku rwego rumwe], kwihangira imirimo, Icyongereza, Ikoranabuhanga na Siporo.

Mu myaka itatu ya Mbere y’amashuri abanza, bazajya biga mu matsinda abiri. Abize Mugitondo bazajya batangira amasomo saa mbili (08h00) basoze saa tanu n’iminota 40 (11h40) bategereze abaraza kwiga ikigoroba bafatire ifunguro hamwe.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *