Umugore utuye mu Mudugudu wa Mutagata, mu Murenge wa Masoro muri Rulindo yishe abana be batatu nk’uko abaturanyi be babibwiye itangazamakuru.
BTN yatangaje ko umukuru muri abo bana afite imyaka irindwi, undi ine mu gihe umuto afite umwaka n’igice.
Umwe mu baturage b’aho byabereye avuga ko bari bamaze iminsi babona ko uwo mugore atameze neza kandi babimenyesheje inzego z’ibanze.
Ati: “Byari bimaze igihe tubona afite uburwayi bwo mu mutwe twarabimenyesheje inzego z’ibanze zibizi, iz’akagari, iz’umurenge zibizi.”
Ikindi cyamurangaga mbere y’uko akora iryo shyano nk’uko abaturage babivuga ni uko uwo mugore yahabwaga ubufasha, ariko akakira ubw’abantu yiyumvamo abo atiyumvamo ubufasha bwabo akabwanga.
Ijambo Ry’Umwana riracyagerageza kumenya niba uwo mugore yari afite umugabo ndetse no kumenya yaherukaga imiti.
Iyi nkuru iracyakurikiranwa…
