Mu bigo by’amashuri bitandukanye hatangiye ubushakashatsi bwihariye buri gukorwa n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bwitezweho kugaragaza ishusho nyayo y’imigendekere ya gahunda yo kugaburira bana ku mashuri (School Feeding Program) hagamijwe ko yanozwa ikagenda neza kurushaho.
Mu bizitabwaho mu kubusesengura harimo kureba ko ifunguro abana bahabwa ryimakaza kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Ubu bushakashatsi buri gukorerwa mu Turere 10 hirya no hino mu gihugu, buri kugirwamo uruhare n’abanyeshuri arinabo bagenerwabikorwa b’iyo gahunda. Bisobanuye ko ababaza n’ababazwa ari abanyeshuri mu mashuri abanza n’ay’ayisumbuye (Uburezi bw’Imyaka 12).
Abanyeshuri bari gukora ubwo bushakashatsi bigaragara ko ari abana bato babwiye IJAMBORYUMWANA ko babanje guhabwa amahugurwa y’uburyo ubushakashatsi bukorwa.
Itangishaka Evode yavuze ko ibibazo bari kubaza bagenzi babo birimo ibyerekeye uruhare rw’ababyeyi muri gahunda yo kubagaburira ku ishuri, isuku iteguranwa ifunguro, indyo yuzuye n’ibindi, byose bigamije ko ifunguro abana bafatira ku ishuri ritaba intandaro y’imirire mibi.
Ati “Ubushakashatsi twakoze uyu munsi bwerekeranye n’imirire ndetse n’igwingira ku bigo by’amashuri. Twaganiraga ku bijyanye nuko amafaranga yo kurya ku ishuri bayatanga ndetse n’ibyo bifuza ko leta yabunganira ndetse niba n’ibyo leta yageneye abanyeshuri ariko babibona.”
Ibyo byumvikanisha ko ubwo bushakashatsi buzatanga ishusho ya nyayo y’imigendekere ya gahunda yo kubagaburira abanyeshuri ku mashuri.
Ubwo bushakashatsi ni kimwe mu bikorwa by’umushinga wa Enough w’Umuryango Mpuzamahanga wa Gikristu (World vision) ukubiyemo ubukangurambaga bukomatanyije bugamije kurandura imirire mibi n’igwingira.
Muri uyu mushinga Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Cladho) yiyemeje gukora ubukangurambaga mu mashuri bugamije ko abana bagira amakuru ahagije ku kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Ubumenyi bungukiramo bakazabukoresha mu guhangana n’icyo kibazo mu mashuri bigamo n’aho bakomoka harimo n’imiryango yabo.
Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho yavuze ko ubwo bushakashatsi bufite Impamvu muzi yo kuzamura uruhare rw’abana mu bibakorerwa no kugaragaza ibyifuzo by’abana kugirango gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri irusheho kugenda neza.
Ati “Turi kuzamura urwego rw’abana mu bintu byose bishoboka yaba mu mibereho, yaba mu kurwanya igwingira ry’abana, yaba no mu bibakorerwa. Rero abana bari kuganira na bagenzi babo kandi bafite amakuru ahagije, barabisanzuraho bakabasubiza ntagihunga.
Niyo mpamvu twifuje gukorana n’abana kugira ngo twumve amakuru ahagije bafite ku bijyanye n’imirire mibi, ku bijyanye n’igwingira ry’abana, noneho n’ibyifuzo bafite ku byashyirwamo ingufu kugira ngo ahakiri icyuho hashyirwemo ingufu kugira ngo iyi gahunda igende neza.”
Ibigo by’amashuri bigaragaza ko kuba abana barinijwe muri gahunda zo kurwanya igwingira bifite inyungu nyinshi ku mibereho yabo ku ishuri n’aho bakomoka.
Umuyobozi w’Ishuri rya G.S Kageyo ryo mu Karere ka Gakenke, Uwihoreye Clementine asanga abana ari abarimu beza kuburyo inyigisho bahabwa zigirira benshi akamaro.
Ati “Buriya abana ni abarimu beza ikintu ubigishije baragifata kandi bakagira intego yo kugira ngo bagikore. N’iyo tubatumye ku babyeyi cyane cyane aba bana batoya baratumika. Mbona rero abana nibigishwa bagahabwa ubutumwa bwuzuye bugaragaza ko na bo bagomba kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira buzagera kure, ari hano ku ishuri babikangurire bagenzi babo, ndetse n’aho bataha iwabo babigiremo uruhare bityo igwingira rirwanywe burundu.”
Politiki ya leta yo kugaburira abana ku mashuri yerekana ko intego z’ibanze zayo, ari ukurwanya imirire mibi, kongera umubare w’abana bagana ishuri, guteza imbere imitsindire n’ubukungu ahubatse ibigo by’amashuri kuko bihahira abahinzi b’aho biherereye.
Ubushakashatsi rero bukazagaragaza niba ibyo birimo kugerwaho cyangwa hari ibibazo bikwiye gushakirwa umuti.

