Abana babiri basigaye badafite kivurira nyuma y’uko Nyina yishe Se amukubise ishoka. Se na Nyina bari bamaranye imyaka irindwi babana.
Amakimbirane ashingiye k’ugucana inyuma niyo avugwa kuba intandaro y’ubwo bwicanyi bwasize abo bana mu kangaratete.
Intandaro y’ubu bwicanyi nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ubushinjacyaha, ngo yaturutse ku gufuha nyuma y’uko umugore yamenye ko umugabo afite undi mugore muri Burera.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu nibwo bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu dosiye y’uwo mugore ukurikiranyweho kwica umugabo babanaga ‘batarasezeranye’.
Muri Kamena, 2025 nibwo mu Mudugudu wa Yungwe, Akagari ka Yungwe, Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ibyo byabaye.
Mu kwisobanura imbere y’ubushinjacyaha, uyu mugore ucyekwaho gukora icyo cyaha avuga ko yakubise umugabo we ishoka nyuma yo kumenya ko amuca inyuma.
Asobanura ko ubwo umugabo we yari ageze mu rugo ku itariki ya 25 Kamena, 2025 yamubajije niba afite undi mugore, undi arabimwemerera.
Ngo umugore yagize umujinya afata ishoka ayimukubita mu mutwe inshuro imwe, undi ahita apfa.
Abana nibo akenshi bakunze kugerwaho n’ingaruka z’ubushyamirane mu miryango, ubushyamirane akenshi butera impfu.
