Gasabo: Yageze Iwe Asanga Umukozi Aramusambanyiriza Umwana

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Ubutabera

Muri Mata, 2025 umubyeyi wo Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yatunguwe kandi ababazwa no gusanga umukozi we wo mu rugo ‘w’umukobwa’ ari kumusambanyiriza umwana ‘umuhungu’ w’imyaka 14.

Uwo mukobwa afite imyaka 20, bikaba bivugwa ko bitari ubwa mbere asambanyije uwo mwana.

Ikinyamakuru Bwiza kivuga ko amakuru ava mu bushinjacyaha bwa Repubulika avuga ko iriya yari inshuro ya kabiri uriya mukobwa asambanyije uwo mwana ndetse ngo ubwo yabazwaga nabwo, yarabyemeye, abisabira imbabazi.

Iburanisha kuri icyo kirego ryabereye mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye mu Murenge wa Rusororo ryanzuye ko urwo rubanza ‘rupfundikiwe’, ko ruzasomwa tariki 18, Nyakanga, 2025.

Amategeko y’u Rwanda avuga ko icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’ Itegeko No 059/2023 ryo kuwa 04/12/2023 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibihano bigenerwa uwo cyahamye birimo no gufungwa burundu.

Gushakisha imibereho biri mu bikunze kuba intandaro y’uko ababyeyi batakibonera abana babo umwanya ngo babaganirize ku buzima bw’imyororokere kandi bumve ibibazo byabo.

Bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga ko kuba bahohoterwa n’abarera, cyangwa bagahura n’ibindi bibazo bishingiye ku bishuko biri mu isi ya none.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *