Kenya: Umubyeyi afite amashereka ahaza abana 50

Amakuru Mu Mahanga Uburenganzira Bw' abana

Umubyeyi witwa Njoroge Chelimo w’imyaka 36 wo muri Kenya, usanganywe abana babiri asobanura ko yifitemo ubushobozi bwo kugira amashereka menshi ahaza abana be agasagura n’andi menshi afashisha abandi bayakeneye k’uburyo abona ahaza abana 50.

Mu gusobanura uko byatangiye, avuga ko konsa ku nshuro ya mbere byamugoye kuko umwana yabanje kunanirwa gufata ibere.

Uko iminsi yahitaga, icyakora, byaje kugenda neza, umwana arabimenyera arakurura aronka biratinda.

Mbere y’uko bigera aho, yonsaga umwana we binyuze mu kumukamira amashereka akoresheje icyuma cyabugenewe.

Aho umwana amenyerereye konka neza, amashereka yabaye menshi, akaza yihuta cyane ku buryo byamusabye gutangira kwiga uko yayabika mu bikoresho bisukuye ngo adapfa ubusa.

Amaze kubona ko amubanye menshi cyane, yigiriye inama yo gushaka ababyeyi bayabuze akabahaho.

Ati: ” Muri urwo rugendo rwanjye rwo gutanga amashereka ku bayakeneye, nabaga mfite amashereka menshi ahagije ku buryo ntanga ayahaza abana 50 bakivuka bari kwitabwaho kwa muganga (neonatal unit)”.

Bwa mbere Chelimo akibona ko afite amashereka menshi cyane, ngo yamaze hafi umwaka wose, ayakama akayabika neza, ubundi akayaha ababyeyi b’inshuti ze bidakundira kubona amashereka ahagije yo konsa abana babo.

Yabikoraga kuko bamusabye ubufasha nyuma yo kubona videwo ze ku mbuga nkoranyambaga.

Videwo z’uko afite amashereka menshi kandi ayafashisha abandi yazishyiraga kuri TikTok, agasobanura ibibazo ababyeyi bari mu gihe cyo konsa bahura nabyo yaba mu buryo bw’imitekerereze no ku mubiri bisanzwe, ariko akagira n’ababyeyi inama uburyo bwiza bakoresha mu gufata neza amashereka yabo ku bayakama.

Uko iminsi yatambukaga niko abantu bareba izo videwo ze zakundwaga kugeza ubwo abagera ku 16,000 bazikurikirana buri munsi.

Muri Kenya haba ikusanyirizo rimwe gusa ryakira amashereka, riherereye mu Bitaro by’ababyeyi bya Pumwani muri Nairobi.

 Ariko ikibazo iryo kusanyirizo ryemera gusa kwakira amashereka y’ababyeyi barwariye muri ibyo bitaro, agahabwa abana bari muri ibyo bitaro ku buryo nta bana bari hanze y’ibyo bitaro bayabonaho.

BBC yanditse ko iki kibazo gituma ababyeyi bameze nka Chelimo bitabona uko bafasha abandi kubona amashereka yo kunganira ayo bafite yo konsa iyo yabaye make.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’imirire myiza muri Kawunti ya Nairobi, Esther Kwamboka Mogusu, avuga ko Leta ifite gahunda yo kongera ubushobozi bw’ibyo bitaro by’ababyeyi bya Pumwani bikagira ahantu hahagije ho kubika ayo mashereka.

Mary Mathenge, umubyaza uzobereye no mu bijyanye n’akamaro ko konsa, avuga ko muri Kenya hari icyuho mu bijyanye na serivisi zo gutanga amashereka, agasaba ko hashyirwaho urwego rushinzwe gukurikirana uko amashereka atangwa mu buryo bwizewe butagira ingaruka ku buzima.

Mathenge ati: “ Umwana wese ashobora guhabwa amashereka aturutse ku wundi mubyeyi. Ariko ikintu cyose kinyura mu maraso kiba kigomba kubanza gupimwa, hagomba kubaho ubugenzuzi n’uburyo bwiza bwo kubika amashereka aba yatanzwe kugira ngo ashobore gufasha abana benshi kandi ntabagireho ingaruka”.

Umugore uvugwa muri iyi nkuru avuga ko iyo hagize amashereka asigara ‘ayogesha’ abana (milk baths), kuko ngo bituma bagira uruhu rwiza.

Ariko amenshi aba yatwawe n’imiryango ifite ibibazo bitandukanye bituma idashobora konsa abana bayo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *