Burera: Bavoma Kure Bahetse Abana

Amakuru Ijwi ry' Abana

Mu Mirenge itatu y’Akarere ka Burera ari yo Rugarama, Cyanika na Gahunga hari abagore bakora urugendo rurerure bahetse abana bagiye kuvoma amazi mu mibande iri hasi mu misozi miremire.

Babiterwa ahanini n’uko amazi yari asanzwe aboneka ku mavomo abatuye yabuze, ubu ijerekani ikaba igura Frw 300.

Muri iki gihe iragura ityo kandi nta gihe kinini gishize igura Frw 20 yonyine, iki kikaba ari igiciro cya WASAC.

Ibura rikomeye ry’amazi ryatumye abaturage batagikaraba, abenshi batakimesa ndetse bikaba na ngombwa ko batuma abana babo kuvoma mu kiyaga cya Burera, ibintu bishyira ubuzima bwabo mu kaga ko kurohama cyangwa kuribwa n’inyamaswa.

Hari umuturage wo mu Murenge wa Gahunga wabwiye Imvaho Nshya ati:  “Tumaze amezi atanu tudaheruka kubona amazi ku mavomo. Muri aka gace dufite amavomo make kandi amazi aza rimwe na rimwe. Abafite ibigega mu ngo barayabika, ijerekani bakayigurisha  Frw 300. Niba utayabifite, uyoboka amazi y’ikiyaga cya Burera.”

Umugore witwa Ariette Nsangamariya nawe wo muri uwo Murenge avuga ko amazi aboneka cyane cyane mu rukerera, bityo akavomwa n’abafite ingufu.

Saa kumi za mu gitondo kare kare nibwo amazi aboneka kandi mu gice cy’imisozi nka Burera haba hagihumanye, ubukonje ari bwose, gutuma umwana umuvanye mu buriri bikagorana cyane.

Yagize ati: “…. Abifitiye ibigega mu ngo ni bo bafite ubuzima bworoshye, twebwe no gukaraba biratugora. Iyo twohereje abana ku kiyaga, bamwe bagwamo. Bituma tugomba kujya dushaka umuntu mukuru wo kubajyana ibyo biduteza ibibazo cyane.”

Umukozi wa WASAC muri Burera witwa Rulisa Chrissy yemera ko ikibazo cy’amazi gihari kandi kizwi, ariko ko nta muturage wemerewe gucuruza amazi atabifitiye uburenganzira bwemewe n’amasezerano yagiranye na WASAC.

Mu gusobanura impamvu z’iki kibazo, avuga ko imiyoboro y’amazi iri muri Burera muri iki gihe ari iyubatswe kera, abahatuye batariyongera.

Gusa yemeza ko hari ibyo ikigo akorera kiri gukora ngo iki kibazo gikemuke mu rugero rufatika.

Kiri gukemurwa binyuze mu kwagura umuyoboro w’amazi uhuza Musanze, Nyabihu na Burera.

Ati: “Imiyoboro yubatswe kera ingo zikiri nkeya, ariko ubu abaturage bariyongereye. Umuyoboro uhuza Musanze, Nyabihu na Burera uri kuvugururwa, hakongerwa ubushobozi n’uruganda rutunganya amazi. Biteganyijwe ko mu kwezi kwa 12 mu 2025 uruganda ruzaba rwuzuye, bigatuma Akarere ka Burera kobona amazi mu buryo buhorah. Muri Kanama 2025, hari ubwo abaturage bazaba batangiye kuvoma n’ubwo imirimo izaba igikomeza.”

Mukamana Solina uyobora Akarere ka Burera we avuga ko igice gikeneye amazi kurusha ibindi ari igituranye n’ikirunga cya Muhabura.

Avuga ko hagati aho hari umushinga wo kuvana amazi ku ruganda rwa Mutobo agakwizwa henshi mu Karere kandi akizera ko narwo ruzaba igisubizo kirambye.

Hagati aho, asaba abaturage kwihangana bakamenya gukoresha neza amazi bafite kandi bakayateka ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *