Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana ritangaza ko intambara ziri hirya no hino ku isi zikomeje gushyira ubuzima bw’abana mu kaga ku buryo buri masogonda atanu umwana ata iwabo agahunga, buri minota 15 akicwa cyangwa agakometswa.
Aho ibi byiganje mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Majyaruguru ya Afurika.
Aka kaga katumye abantu miliyoni 45 bakenera ubufasha buhoraho kugira ngo baticwa n’inzara, abandi bavuzwe cyangwa bahabwe aho kuba n’imiti.
Uwo mubare wiyongereyeho 41% ugereranyije n’ibibazo abana bari bafite ku isi mu myaka itanu ishize.
Uburasirazuba bwo Hagati no mu Majyaruguru y’Afurika bigize igice cy’isi gihura n’ibibazo by’umutekano muke uterwa n’inzigo ziba hagati y’Abarabu n’Abayahudi ndetse n’inzara iterwa ahanini n’amapfa ahora mu Majyaruguru y’Afurika.
Muri iki gihe haravugwa intambara hagati ya Israel na Hamas, intambara ya Syria, iyo muri Yemen, muri Iran n’izindi.
Umwana umwe mubaba muri iki gice cy’isi yugarijwe n’imibereho mibi, ni ukuvuga abangana na Miliyoni 100, ugereranyije.
Guhera mu mwaka wa 2013 ubwo Intambara ya Israel na Hamas yatangiraga, abana barenga miliyoni 12 batanye n’imiryango yabo, abandi 400,000 barakomereka mu gihe abagera ku 20,000 bishwe abandi barahamugarira.
Umuyobozi wa UNICEF muri kiriya gice cy’isi witwa Edouard Beigbeder avuga ko ubuzima bw’abana bo muri kariya karere buhora hagati y’urupfu n’umupfumu.
Yasabye ko intambara zikwiye guhagarara kugira ngo ubuzima bw’abana budakomeza kuhatakarira.
Ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi bisabwa kandi gusaba ibihanganye ku isi guhosha imirwano mu nyungu z’ubuzima bw’abana.
UNICEF kandi isaba ko abana barindwa kujyanwa mu gisirikare.
